• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 hakinwe imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda izwi nka Primus National League, mu mikino imwe yabaye yabonetsemo ibitego 20.

Mu mukino wabimburiye indi yose ni uwahuje ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu SC kuri sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, uyu mukino warangiye ikipe ya Rutsiro itsinze ibitego 2-1, ku ruhande rwa Rutsiro yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Hatangimana Eric naho ku ruhande rwa Kiyovu yatsindiwe na Sabbah Robert.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Marines yakiriye ikipe ya Espoir FC, ni umukino warangiye Espoir yegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sadick Soulley.

Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane, ikipe ya Misanze FC ntiyahiriwe n’umukino yakiriyemo AS Kigali kuko yatsinzwe ibitego 4-2, Musanze yari iri mu rugo yatsindiwe na Twizerimana Onesme ndetse na Ally Sova, ku ruhande rwa AS Kigali yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri ndetse na Hussein Shabalala buri umwe watsinze ibitego bibiri.

Police FC kuri sitade Amahoro yahatsindiye ikipe ya Etincelles ibitego Bitanu kuri kimwe, ku ikipe y’abapolisi ikaba yatsindiwe na Iyabivuze Osee, Ntwali Evode watsinze ibitego bibiri, Ntirushwa Aimee ndetse na Harerimana Obed.

Kuri sitade ya Huye mu Ntara y’amajyepfo ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir ikaba yari yakiriye ikipe ya Sunrise yo mu ntara y’i Burasirazuba, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Mukura yari iri murugo yatsindiwe na Muniru Abdoul naho ku ruhande rwa Sunrise yo yatsindiwe na Uwambazimana Leon uzwi nka Kawunga.

Muri rusange dore uko imikino yagenze yo kuri uyu wa gatandatu:

Rutsiro 2-1 Kiyovu Sports
Marine FC 0-1 Espoir FC
Police Fc 5-1 Etincelles
Musanze 2-4 AS Kigali
Mukura VS 1-1 Sunrise

Indi mikino y’umunsi wa mbere izakinwa kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021:

APR FC vs Gorilla FC
Bugesera VS As Muhanga (Ntukibaye)
Rayon Sports vs Gasogi United

2021-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 03 Sep 2026
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babona EAC yarananiwe gukemura ibibazo Abarundi bafitanye
INKURU NYAMUKURU

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babona EAC yarananiwe gukemura ibibazo Abarundi bafitanye

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali
Mu Rwanda

Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ubwanditsi 22 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru