• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ubwanditsi 03 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Tariki 03 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru ryubaha kirazira, ari umusemburo w’iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Uba ari n’umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw’ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ari inshingano zabwo. Ni igihe cyo kuzirikana ko kwisanzura atari ukuba igisare.

Nyamara iyo usesenguye amateka y’itangazamakuru mu Rwanda rwo hambere, usanga ryaracuritse ibintu. Aho kuba umusingi w’amajyambere, ryakoreshejwe igihe kirekire mu gusenya Igihugu, kugeza n’aho ryifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside ryari ritegerejweho kubaka ikinyuranyo, abantu nka Kantano, Ngeze Hassan, Bemeriki, Ferdinand Nahimana n’abandi biyitaga abanyamakuru kandi ari abajenosideri , bagasigara mu mateka. Nibyo,  hari abanyamakuru bagerageje gukora umwuga utarimo umwanda. Abo ni abagize uruhare mu iterambere uRwanda rwagezeho mu ngeri nyinshi muri iyi myaka 27 ishize, zirimo ubumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’izindi.

Singambiriye gusiga icyasha itangazamakuru muri rusange, kuko hari abamenye gukoresha neza ubwisanzure aho kubwitiranya n’ubwigomeke. Icyakora mu Rwanda rwa none kuri bamwe(bagenda barushaho kuba benshi), urwishe ya nka ruracyayirimo. Inda nini yasumbye indagu, agari kujya ubwonko hajya igifu. Bihisha inyuma y’ubwisanzure, mikoro cyangwa ikaramu yabo bigahinduka  umuhoro wica.Abo ni abitiranya ubwisanzure n’ubwigomeke.

Biratangaje kubona uyu munsi ,umunyamakuru w’Umunyarwanda yifatanya n’ abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akambura agaciro  miliyoni isaga y’inzirakarengane zatikiriye muri iyo Jenoside, agakomeretsa abigambiriye abayirokotse. Ingero ntizibarika: GATANAZI Etienne yifatanyije n’abigaragambya ngo IDAMANGE Iryamugwiza ararengana, kandi yarapfobeje ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, akanavugira mu ruhame amagambo agamije koreka uRwanda. Si ibyo gusa, Real Talk, televiziyo ya Gatanazi ubu yabaye umuyoborow’abatifuriza ineza uru Rwanda, nka INGABIRE Victoire,  Bernard NTAGANDA n’abandi bangizi, byose bikiririrwa “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.  Televiziyo Ishema ya Padiri Thomas NAHIMANA n’umukozi we NIYONSENGA Dieudonné, iya KARASIRA Aimable, ikinyamakuru Umurabyo cya Agnès Nkusi UWIMANA, n’ibindi bikorera kuri murandasi, nta kindi bitangaza uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ ibindi bigamje guhindanya isura y’uRwanda.

Igitangaje bose barabikora bagakomeza kwidegembya, ukaba wakeka ko inzego zishinzwe kugarura mu murongo  abatannye zitabona cyangwa zibishima.Wasobanura ute ukuntu uwo Agnès UWIMANA ashinjwa mu rukiko kwakira amafaranga y’imitwe y’iterabwoba agakomeza kwidegembya. Wasobanura ute ukuntu yandagaza ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda  ry’Abanyamakuru, bitoreye ubwabo, abwita “agatsiko k’amabandi”, ntakurikiranweho icyaha gusebanya mu ruhame. Iri jambo”agatsiko k’amabandi”, riswanzwe rizwi ku bigarasha n’interahamwe, barikoresha batuka ubuyobozi bw’uRwanda.

Mu by’ukuri rero, umunsi nk’uyu w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, wagombye kuba umwanya wo gushima abakora neza, ahakiri intege nke hagakubitwa umwoto, abangiza nkana bagakubitwa intahe mu gahanga. Abanyamakuru bakwiye kwibuka ko uburenganzira bwabo burangirira aho ubw’abandi baturage butangirira. Gusebanya, gukwiza ibihuha, kurya ruswa no kuba ibikoresho by’abagizi ba nabi, bigahanwa by’intangarugero, kuko ubwisanzure butandukanye n’ubwigomeke.

Ikoranabuhanga mu itumanaho ni ingenzi, ariko gushinga imbuga za Youtube zikora nk’izo tubona hanze aha, ni ukwimika Kangura na RTLM bishya. Inzego zibishinzwe cyane cyane iz’umutekano, nimuhaguruke, kuko kurebera abatoba amazi twese tunywaho, ni nko guha icyuho umurozi ejo akakumara ku rubyaro.

RUKUNDO Peace

Umusomyi wa Rushyashya

 

2021-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Ubwanditsi 14 Jan 2019
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro
POLITIKI

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana
ITOHOZA

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru