• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ubwanditsi 28 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Nyuma yaho ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye n’ikipe ya Wasland Beveren, kuri uyu wa gatanu uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze.

Nkuko iyi kipe ya KMKS Deinze yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram, yatangaje ko umunyarwanda Bizimana Djihad ari umukinnyi wayo mushya wahawe amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Iyi kipe yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko uyu mukinnyi yanashyizwe ku rubuga rwa Whatsapp rw’ikipe ya KMKS Deinzie, ayo mashusho akaba yaherekejwe n’amagambo agira ati “Djihad Bizimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa”.

Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze ni ikipe ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ikina shampiyona izwi ku izina rya Proximis league ikaba yarazamutse muri iki cyiciro ivuye mu kindi gikinwa n’abatarabigize umwuga mu mwaka ushize wa 2020, iyi kipe kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa 5 mu makipe 8 agize iki cyiciro.

Djihad Bizimana yerekeje muri iyi kipe nyuma y’aho yari amaze imyaka itatu muri Wesland Beveren yo mu cyiciro cya mbere kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018, uyu mukinnyi ari muri iyi kipe yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y’uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n’umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.

Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.

2021-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025
Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Police FC itsinze Musanze ku mukino w’ikirarane

Police FC itsinze Musanze ku mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 06 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Mu Rwanda

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano
Amakuru

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon
IMIKINO

Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon

Ubwanditsi 14 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru