Hashize iminsi mike humvikanye amakuru ko Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Mozambike.
Yafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu mwaka wa 2014. Akimara gucika gereza, Cassien Ntaamuhanga yashinze ishyaka ryitwa Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, rikorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse n’urwego rushinzwe iperereza rwa CMI muri Uganda.
Yagaragaye mu minsi yashize mu gihugu cya Uganda yagiye kugura ibikoresho by’iradiyo rutwitsi ya RNC.
Akimara gucika Gereza, Cassien Ntamuhanga yakomeje ibikorwa bye: Ni urubanza rw’abantu bagera kuri 28 bafunzwe bazira gushaka gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda harimo n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, bose bagaruka kuri Cassien Ntamuhanga ko ariwe wari umuhuzabikorwa w’ibyo bikorwa bibi.
Ibikorwa by’iterabwoba Ntamuhanga yabitangiye muri 2014 ubwo amakuru yaje kumemyekana ko yashakaga guturitsa ibikorwa bitandukanye harimo icyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye Rusororo, ibigega by’ibikomoka kuri Peteroli byo mu Gasyata n’ibindi.
Ntamuhanga yitwara nk’umwemeramana kugirango ahishe imigambi ye mibisha.
Cassien Ntamuhanga yavukiye i Jali muri 1982, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire ya Rwamagana. Nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru gusa ntiyarangiza umwaka wa nyuma. Amakuru Rushyashya ikura ahizewe, nuko Cassien Ntamuhanga nubwo afite ishyaka rye ari umwizerwa wa Kayumba Nyamwasa ariwe yizeye atuma muri Uganda hamwe na muramu we Frank Ntwali.
Tariki ya 2 Nzeli 2019, Cassien Ntamuhanga yari muri Uganda aho yakoze inama na Capt Cassien Nshimiyimana Alias Gavana ari kumwe na Frank Ntwali, Frank Ruhinda (Uva inda imwe na Patrick Karegeya) muri Kampala Serena Hotel aho bateguraga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda
Kuva yacika Gereza, Ntamuhanga yakomeje ibikorwa byo gushuka urubyiruko ngo rusange imitwe itandukanye. Ubu ntituramenya niba igihugu cya Mozambike kizamwohereza mu Rwanda. Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.
Cassien Ntamuhanga niyoherezwa mu Rwanda azaba abaye undi mutangabuhamya w’imena uzagaragaza uruhare rwa Perezida Museveni wo kudurumbanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo gufatwa kw’abayobozi bakuru ba FDLR aribo La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo bafashwe na Leta ya Kongo bavuye muri Uganda mu nama na RNC yari yitabiriwe na Minisitiri Mateke nk’intumwa ya Perezida Museveni.