• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Editorial 29 May 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’umwana w’umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z’isuku zitegurwa mu cyumba cy’umukobwa zingana n’ibihumbi birindwi.

Ni igikorwa cyabereye mu turere tugize intara y’umujyi wa Kigali aritwo(Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge), aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy’amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy’umwana w’umukobwa.
Ubusanzwe icyumba cy’umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b’abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y’ibi bikoresho.

Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w’amanota yari yiteze ukayoyoka.
Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w’abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubuzima RBC, bahaye impapuro z’isuku zizwi nka pad kubakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

Kayitesi Irene, uhagarariye aba Ambasaderi b’urubyiruko muri AHF-Rwanda bashinzwe gukorera ubuvugizi urubyiruko, avuga ko Leta y’u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Pad gishyirwe ku mafaranga Magana atatu.

Agira ati”Mu byukuri pad irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yo kuyigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.”

Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera Pad zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

Rutalindwa Alphonse, umukozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy’umukobwa ari ingenzi,

Ati “Icyumba cy’umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w’umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w’akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by’isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.”

Umuyobozi wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Pads zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

Agira ati”Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, ibinyujije mu kigo cy’ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw’umwana w’umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze pads zingana n’ibihumbi birindwi mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w’umukobwa.”

2021-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Editorial 22 Aug 2017
Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Editorial 27 Nov 2017
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Editorial 05 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021
Amakuru

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Editorial 20 Oct 2021
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere
Amakuru

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Editorial 06 May 2023
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Editorial 14 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru