• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Editorial 29 May 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’umwana w’umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z’isuku zitegurwa mu cyumba cy’umukobwa zingana n’ibihumbi birindwi.

Ni igikorwa cyabereye mu turere tugize intara y’umujyi wa Kigali aritwo(Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge), aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy’amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy’umwana w’umukobwa.
Ubusanzwe icyumba cy’umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b’abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y’ibi bikoresho.

Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w’amanota yari yiteze ukayoyoka.
Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w’abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubuzima RBC, bahaye impapuro z’isuku zizwi nka pad kubakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

Kayitesi Irene, uhagarariye aba Ambasaderi b’urubyiruko muri AHF-Rwanda bashinzwe gukorera ubuvugizi urubyiruko, avuga ko Leta y’u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Pad gishyirwe ku mafaranga Magana atatu.

Agira ati”Mu byukuri pad irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yo kuyigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.”

Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera Pad zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

Rutalindwa Alphonse, umukozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy’umukobwa ari ingenzi,

Ati “Icyumba cy’umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w’umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w’akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by’isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.”

Umuyobozi wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Pads zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

Agira ati”Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, ibinyujije mu kigo cy’ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw’umwana w’umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze pads zingana n’ibihumbi birindwi mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w’umukobwa.”

2021-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Editorial 07 Feb 2018
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Editorial 05 Jan 2021
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2019
REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024
Amakuru

REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024

Editorial 06 May 2024
Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266
Amakuru

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Editorial 19 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru