Mu rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira igikombe cy’isi cya 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yateguye imikino ibiri ya gishuti aho yatumiye ikipe y’igihugu ya Central Africa, mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, ni ibitego bibiri byatsinzwe na myugariro Rwatubyaye Abdoul ndetse na kapiteni Tuyisenge Jacques.
Mu ntangiro z’uyu mukino u Rwanda rwabonye penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe rutahizamu Byiringiro Lague umusifuzi wo muri Kenya ahita tanga penaliti yaje guterwa na Tuyisenge Jacques ariko ntiyayinjiza kuko yayiteye hejuru y’izamu.
Nyuma uyu mukino ubwo wakomezaga, Amavubi yaje gukorerwa ikosa, Imanishimwe Djabel ahana ikosa maze Rwatubyaye Abdoul abonera ikipe y’igihugu igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29, icyo gitego kimwe akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi bajya ku ruhuka u Rwanda ruyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Centre Africa.
Bavuye ku ruhuka, umutoza Mashami Vincent yakoze zimwe mu mpinduka zo guhindura bamwe mu bakinnyi harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sport yafashije Amavubi kubina igitego cya kabiri, ni nyuma yo gucenga abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya Central Africa maze ahereza umupira Tuyisenge nawe wacenze umukinnyi w’inyuma aboneza umupira mu rucundura, bityo haboneka igitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 69.
Icyo gitego cya kabiri cy’u Rwanda ninacyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino ubanza dore ko hateganyijwe undi mukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 7 Kamena 2021, ni umukino uzabera ku Sitade amahoro ku isaha ya saa cyenda.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Amavubi: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C).
Centre Afrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc