• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w’umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w’umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi.

Editorial 15 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Inkuru zirimo gukwirakwizwa n’ibigarasha, abajenosideri n’ababashyigikiye, ni uko Sophie WILMES, Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, kuri uyu wa mbere yakiririye umugore wa Paul Rusesabagina n’umukobwa we, abizeza ko ngo azakomeza kubakorera ubuvugizi.

Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga, abantu banyuranye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, babajije Uyu mugore Wilmè niba ateganya no kwakira abo Rusesabagina yagize imfubyi, abo yamugaje, nabo yasahuye abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN. Bamubajije niba iyo ministeri ategeka ishobora kwakira umuryango wa Bin Laden, Abedsalam, n’abandi bayobozi b’imitwe y’iterabwoba iyogoza isi hirya no hino, cyangwa niba iterabwoba rikorewe Abanyafrika, by’umwihariko Abanyarwanda, atariha agaciro.
Abasesenguzi benshi bakomeje kwibaza byinshi ku myitwarire y’abategetsi bo mu Bubiligi, bakomeje kugaragaza kuvogera bikabije ubusugire bw’ubutabera bw’uRwanda n’ubw’uRwanda muri rusange.

Inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu iherutse “gutegeka” uRwanda guhita ifungura Paul Rusesabagina, yirengagije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho. Ababonye ibyanditswe n’abo badepite basanga iyo myumvire ari iya gikoloni n’irondakoko, aho bamwe mu bategetsi b’Ububiligi bakibwira ko bafite ububasha bwo gutegeka uRwanda icyo rukora, nk’uko byari bimeze Ububiligi bukirukolonije.

Mu mafuti bamwe mu Babiligi barimo gukora mu kibazo cya Rusesabagina, harimo no kwivuguruza cyane. Ni gute basaba ko Rusesabagina arekurwa agasubira “iwabo” mu Bubiligi, kandi bimwe mu bimenyetso urukiko rushingiraho rumuburanisha byaratanzwe n’inzego zo mu Bubiligi, zimaze gusaka urugo rwa Rusesabagina

Ese aho kohereza ibyo bimenyetso mu Rwanda, kuki batabigumanye akaburanishirizwa “iwabo” mu Bubiligi?
Abazi neza amateka y’uRwanda n’Ububiligi, basanga amatiku ya benshi mu banyapolitiki b’Ababiligi atari aya none. Ntawe utibuka ikitwa” IDC”(International Democrate Chrétien), ishyaka ryakunze guhembera ingengabitekerezo ya jenoside n’umwiryane mu Banyarwanda, dore ko IDC ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Parmehutu, Interahamwe n’Impuzamugambi. Abagize IDC ni nabo bakomeje gukingira ikibaba abajenosideri batsembye Abatutsi, none nyuma y’imyaka isaga 27 ababarirwa mu magana baridegembya mu Bubiligi nta kwikanga ubutabera.

Muri Mata 1994 hari abasirikari b’Ababiligi 10 biciwe mu Rwanda, ariko aho guharanira ko nibura abishe bene wabo bahanwa, abenshi mu banyapolitiki b’Ababiligi barajwe ishinga no gushyigikira abajenosideri, abahakana bakanapfobya Jenosideri yakorewe Abatutsi, cyane cyane abibumbiye mu cyitwa “Jambo asbl”.

Abanyarwanda basobanuye kenshi ko igihe cyo gutinya igitutu cy’abanyamahanga cyarangiye, ariko ababwirwa bigize ingumba z’amatwi.

Gukomeza “gusakuza”, nk’uko Rusesabagina abatelefona abibasaba, ntibizabuza umunyabyaha nka Rusesabagina guhanwa, kabone n’iyo bitashimisha Ababiligi n’abandi batekereza nkabo.

2021-06-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Editorial 21 Jun 2019
Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Editorial 29 Oct 2016
Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Editorial 05 Dec 2025
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Editorial 03 Oct 2018
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Editorial 26 Feb 2016
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru