Inkuru zirimo gukwirakwizwa n’ibigarasha, abajenosideri n’ababashyigikiye, ni uko Sophie WILMES, Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, kuri uyu wa mbere yakiririye umugore wa Paul Rusesabagina n’umukobwa we, abizeza ko ngo azakomeza kubakorera ubuvugizi.
Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga, abantu banyuranye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, babajije Uyu mugore Wilmè niba ateganya no kwakira abo Rusesabagina yagize imfubyi, abo yamugaje, nabo yasahuye abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN. Bamubajije niba iyo ministeri ategeka ishobora kwakira umuryango wa Bin Laden, Abedsalam, n’abandi bayobozi b’imitwe y’iterabwoba iyogoza isi hirya no hino, cyangwa niba iterabwoba rikorewe Abanyafrika, by’umwihariko Abanyarwanda, atariha agaciro.
Abasesenguzi benshi bakomeje kwibaza byinshi ku myitwarire y’abategetsi bo mu Bubiligi, bakomeje kugaragaza kuvogera bikabije ubusugire bw’ubutabera bw’uRwanda n’ubw’uRwanda muri rusange.
Inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu iherutse “gutegeka” uRwanda guhita ifungura Paul Rusesabagina, yirengagije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho. Ababonye ibyanditswe n’abo badepite basanga iyo myumvire ari iya gikoloni n’irondakoko, aho bamwe mu bategetsi b’Ububiligi bakibwira ko bafite ububasha bwo gutegeka uRwanda icyo rukora, nk’uko byari bimeze Ububiligi bukirukolonije.
Mu mafuti bamwe mu Babiligi barimo gukora mu kibazo cya Rusesabagina, harimo no kwivuguruza cyane. Ni gute basaba ko Rusesabagina arekurwa agasubira “iwabo” mu Bubiligi, kandi bimwe mu bimenyetso urukiko rushingiraho rumuburanisha byaratanzwe n’inzego zo mu Bubiligi, zimaze gusaka urugo rwa Rusesabagina
Ese aho kohereza ibyo bimenyetso mu Rwanda, kuki batabigumanye akaburanishirizwa “iwabo” mu Bubiligi?
Abazi neza amateka y’uRwanda n’Ububiligi, basanga amatiku ya benshi mu banyapolitiki b’Ababiligi atari aya none. Ntawe utibuka ikitwa” IDC”(International Democrate Chrétien), ishyaka ryakunze guhembera ingengabitekerezo ya jenoside n’umwiryane mu Banyarwanda, dore ko IDC ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Parmehutu, Interahamwe n’Impuzamugambi. Abagize IDC ni nabo bakomeje gukingira ikibaba abajenosideri batsembye Abatutsi, none nyuma y’imyaka isaga 27 ababarirwa mu magana baridegembya mu Bubiligi nta kwikanga ubutabera.
Muri Mata 1994 hari abasirikari b’Ababiligi 10 biciwe mu Rwanda, ariko aho guharanira ko nibura abishe bene wabo bahanwa, abenshi mu banyapolitiki b’Ababiligi barajwe ishinga no gushyigikira abajenosideri, abahakana bakanapfobya Jenosideri yakorewe Abatutsi, cyane cyane abibumbiye mu cyitwa “Jambo asbl”.
Abanyarwanda basobanuye kenshi ko igihe cyo gutinya igitutu cy’abanyamahanga cyarangiye, ariko ababwirwa bigize ingumba z’amatwi.
Gukomeza “gusakuza”, nk’uko Rusesabagina abatelefona abibasaba, ntibizabuza umunyabyaha nka Rusesabagina guhanwa, kabone n’iyo bitashimisha Ababiligi n’abandi batekereza nkabo.