• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Editorial 23 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro ntabwo umwaka w’imikino wa 2020-2021 ukomeje kuyibera ingorabahizi bitewe n’uko uyu mwaka urimo gusozwa mu kiciro cy’amakipe umunani ya mbere udakomeje kuyibera mwiza.

Umusaruro utari mwiza kuri iyi kipe ikomoka i Nyanza uragaragarira mu mikino imaze gukina ubwo hari hamaze kwemezwa ko shampiyona ya 2020-2021 izakinwa mu buryo bw’amatsinda, nk’uko bigaragara Rayon Sports imaze gukina imikino 12 ikaba yaratsinze imikino itatu, itsindwa imikino 4 ndetse ikaba imaze kunganya incuro 5.

Ubwo uyu mwaka w’imikino wari watangijwe mu kwezi k’Ukwakira 2020 nyuma ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya koronavirusi ikaza kongera gusubukurwa muri Mata 2021 igasubukurwa mu buryo bw’amatsinda, ikipe ya Rayon Sports yaje kwisanga mu itsinda rimwe n’ikipe ya Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.
Muri iyi nkuru reka turebere hamwe bimwe mu byatumye ikipe ya Rayon Sports itagera ku musaruro mwiza yifuzaga muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ubwo iyi kipe y’iyubakaga ntiyahiriwe na bamwe mu bakinnyi yari yizeye.

Iby’umusaruro muke ku ikipe ya Rayon Sports byatewe n’impamvu nyinshi, harimo kuba yatakaje abakinnyi benshi hanyuma yo ntiyiyubake, aha twavuga nko kugenda kwa bamwe mu bakinnyi barimo Kimenyi Yves, Rutanga Eirc, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude,Iradukunda Eric uzwi nka Radu,…

Mu kwiyubaka yo ntabwo yabashije kujya ku isoko ngo ikureyo intwaro zagombaga kuyifasha bigendanye no kubura kw’amikoro yayo kuko yazanye bamwe mu bakinnyi bakiri bato batari bamenyera amarushanwa, aha twavuga nka Rudasingwa Prince, Mujyanama, Clement, Nishimwe Blaise aha kandi iyi kipe yongeye gutira rutahizamu Sugira Ernest yakuye muri APR FC ndetse n’abandi.

Bijya kuba bibi iyi kipe ntiyabashije kubona Omar Sidibe ngo ayikinire kubera ibibazo by’amafaranga, muri iyi minsi yasinyishije Muhire Kevin nyuma agira ikibazo cy’imvune cyatumye umwaka we w’imikino urangira, aha twakongeraho kandi Mugisha Gilbert nawe wagize imvune itaramwemereye gukomezanya na bagenzi be.

Aha ntawakwibagirwa ibura rya Kwizera Olivier uherutse gufatwa n’abashinzwe umutekano akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, hari n’ikindi cyiciro cy’abakinnyi Rayon Sports yari yizeye ko bazatanga umusaruro ariko nabo birangira bagaragaje urwego rutari hejuru cyane ku buryo baheka Gikundiro.

Guhinduka kw’abayobozi muri Rayon Sport:

Ubuyobozi bwa Rayon Sports warahindaguritse mu gihe gito, mu mwaka wa 2020 iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate wari uje kuri uyu mwanya asimbuye Paul Muvunyi, benshi bari bamwitezeho kuba umucunguzi ariko siko byake kugenda benshi murabyibuka.

Nyuma yaje gusimbura na Jean Fidele Uwayezu nawe utarahiriwe n’isoko tyo kugura abakinnyi ku buryo iyi kipe yari bwiyubake nk’uko bamwe babikekaga.

Ibura ry’amafaranga mu baterankunga:

Gikundiro ikipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu yahuye n’ibibazo by’amikoro cyane cyane uhereye ku mutenkunga wayo w’imena SKOL, uruganda rukora ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye.

Habayeho kutumvikana kwa hato na hato hagati yabo bombi byatumye Rayon Sports itaboner ku gihe amafaranga yo kwiyubaka mu gihe abafana bo batabonekaga ku kibuga aha twavuga nko muri ibi bihe bya Koronavirusi.

Guy Bukasa yasezeye Rayon Sport abura iminsi 13 ngo asoze amasezerano ye muri Gikundiro:

Umunyekongo Bukasa Guy yasezeye ku ikipe ya Rayon Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, ni nyuma yaho uyu mutoza yari amaze gutsindwa na APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa gatanu wa shampiyona ku makipe ahatanira gutwara igikombe.

Gutsindwa uyu mukino byahise bishyira akadomo ku cyifuzo ikipe ya Rayon Sports yari ifite cyo kuba yazasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika y’umwaka wa 2020-2021, aho kugeza ubu iyi kipe ikaba irimo gutozwa na Kayiranga Babptitse wagombaga gutoza iyi kipe mu mikino ibiri isoza shampiyona.

Umukino we wa mbere muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru yaraye awutsinzwe n’ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0, ni umukino wabereye kuri Sitade ya Bugesera aho iyi kipe yakinnye uyu mukino idafite umunyekongo Luvumbu umwe mubafashije iyi kipe kwitwara neza mu mikino iheruka.

Kugeza ubwo habura umunsi umwe ngo shampiyona irangire, ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa 6 mu makipe umunani ahatanira igikombe cya Shampiyona aho ifite amanota 5.

2021-06-23
Editorial

IZINDI NKURU

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Editorial 16 Aug 2024
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Editorial 14 Dec 2020
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Editorial 03 May 2018
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Editorial 16 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1
Amakuru

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Editorial 04 Sep 2023
Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon
Mu Rwanda

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Editorial 05 Sep 2016
Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.
Amakuru

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Editorial 11 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru