• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Ubwanditsi 28 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa gatanu ushize nibwo umucamanza Vagn Joensen wo mu rwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yahamije icyaha cyo gutera ubwoba no guha ruswa abatangabuhamya, kugirango batange amakuru ashinjura Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minitiri w’igenamigambi muri Leta y’abicanyi.

Ibi byaha byo kuyobya urukiko byakozwe hagati y’umwaka wa 2015 na 2018, Uretse Augustin Ngirabatware wahanishijwe igifungo cy’inyongera cy’imyaka 2, abandi bahanwe ni Anselme Nzabonimpa wari Burugumestiri w’icyahoze ari Komini Kayove muri gisenyi, Mariya Roza Fatuma, umugore wa murumuna wa Ngirabatware, na Jean de Dieu Ndagijimana wari umwarimu ku Gisenyi. Aba uko ari 3 bahanishijwe igifungo cy’amezi 11, ariko bakaba bagomba guhita barekurwa kuko bari bafunze kuva muw’2018.

Augustin Ngirabatware asanzwe yarakatiwe imyaka 30 amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari muri gereza Arusha muri Tanzaniya, mu gihe agitegereje koherezwa kurangiriza igihano cye muri kimwe mu bihugu byemeye kwakira imfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri muri gereza i La Haye mu Buholandi, akaba ashinjwa ibyaha birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byakunze kugaragara mu manza nyinshi, aho abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bisubiragaho, bakagaruka mu rubanza bafite imvugo itandukanye n’iya mbere.

Icyo gihe cyose byavugwaga ko batewe ubwoba harimo no kubakangisha kubica, abandi bagahabwa amafaranga ngo bahinduke abatangabuhamya bashinjura.

2021-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwanditsi 06 Jan 2019
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu
HIRYA NO HINO

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?
Amakuru

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda
ITOHOZA

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru