• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Ubwanditsi 28 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Marie Aime umutesi akaba ari umwana w’umujenosideri Lt Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ingabo za FAR mu gice cya Gisenyi mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya uburyo ababyeyi babo bimuriye ingengabitekerezo ya Jenoside mu majyaruguru ndetse no mu majyepfo y’intara zombi za Kivu mu burasirazuba bwa Kongo nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda igahagarikwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango “Peace Love Proclaimers”

Umutesi yagize ati “I Masisi hari Abatutsi kandi bari hafi gutaha mu Rwanda, nuko interahamwe n’abasirikari bakagenda bagatema inka zabo bakagurisha inyama. Ndibuka umunsi abari batashye mu Rwanda barabatangiriye inka zabo bakazirira mu nkambi ya Mugunga. Nyuma yo gucyurwa mu Rwanda n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nasubiye mu ishuri nishyurirwa na Leta, iyo Leta batwigishaga ko ariyo izatwica niyo yanyishyuriye, nararangije ubu mfite akazi. nkora ku bitaro bya Rutsiro.

Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha n’urukiko mpuzamahanga ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kaminuza y’abadive ya Mudende, Paruwasi ya Nyundo ndetse akaba yarifashishijwe mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero.

Anatole Nsengiyumba yavukiye mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi. Mbere yuko akurira ingabo mu cyahoze ari Gisenyi yari ashinzwe ibiro bishinzwe iperereza. Anatole Nsengiyumva avugwa kandi mu kazu kateguye Jenoside kuva mu mwaka wa 1990 hamwe na Bagosora Theoneste, Aloys Ntabakuze na Yozefu Nzirorera.

Mu Bwicanyi bwabereye ku Gisenyi, Anatole Nsengiyumva yafatanyije n’izindi nterahamwe ruharwa arizo Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabe Samvura na Tomas Mugiraneza.

Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa Anatole Nsengiyumva yamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y’umukuru w’igihugu.

Uyu mugabo w’umusivili rukumbi wahawe akazi k’ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mu Majyaruguru y’u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

Ati “Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.”
Mugenzi avuga ko mu by’ukuri ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n’abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y’amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

2021-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Ubwanditsi 27 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania
Mu Rwanda

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze
Amakuru

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025
Perezida wa  FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6
Amakuru

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Ubwanditsi 21 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru