Ikipe ya AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri irushanwa rya CAF Confederations Cup mu kwezi gutaha kwa Nzeri, yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo kugirango yitegure neza iri rushanwa, iyi kipe ikaba yasabwe ko igomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yandikiye iyi kipe y’abanyamujyi yababwiye ko yemerewe gutangira imyitozo ariko yubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki igihe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kanama 2021, binyuze kuri Twitter y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nabo bashimangiye ko iyi kipe yemerewe gutangira imyitozo.
Bagize bati “mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CAF Confederations Cup, ikipe ya AS Kigali yahawe uruhushya rwo gukomeza imyitozo, iyi kipe yasabwe gukurikiza amabwiriza yatangajwe na FERWAFA arebana no gukumira icyorezo cya COVID-19.”
Iyi kipe igiye gutangira imyitozo nyuma yaho yiyubatse ikazana abakinnyi bashya barimo Haruna Niyonzima, Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.
AS Kigali izatangira urugendo rwo guhatanira igikombe cya CAF Confederations Cup hagati ya taliki ya 10 n’iya 12 Nzeri 2021 mu mukino ubanza naho uwo kwishyura uzaba hagati ya taliki ya 17 na 19 Nzeri 2021, biteganyijwe ko tombola y’uko amakipe azahura izaba ku ya 15 Kanama 2021.