• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

Editorial 02 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri irushanwa rya CAF Confederations Cup mu kwezi gutaha kwa Nzeri, yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo kugirango yitegure neza iri rushanwa, iyi kipe ikaba yasabwe ko igomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yandikiye iyi kipe y’abanyamujyi yababwiye ko yemerewe gutangira imyitozo ariko yubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki igihe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kanama 2021, binyuze kuri Twitter y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nabo bashimangiye ko iyi kipe yemerewe gutangira imyitozo.

Bagize bati “mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CAF Confederations Cup, ikipe ya AS Kigali yahawe uruhushya rwo gukomeza imyitozo, iyi kipe yasabwe gukurikiza amabwiriza yatangajwe na FERWAFA arebana no gukumira icyorezo cya COVID-19.”

Iyi kipe igiye gutangira imyitozo nyuma yaho yiyubatse ikazana abakinnyi bashya barimo Haruna Niyonzima, Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.

AS Kigali izatangira urugendo rwo guhatanira igikombe cya CAF Confederations Cup hagati ya taliki ya 10 n’iya 12 Nzeri 2021 mu mukino ubanza naho uwo kwishyura uzaba hagati ya taliki ya 17 na 19 Nzeri 2021, biteganyijwe ko tombola y’uko amakipe azahura izaba ku ya 15 Kanama 2021.

2021-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Editorial 27 Nov 2020
Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Editorial 23 Jan 2018
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Editorial 15 Mar 2021
Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Editorial 14 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye
SHOWBIZ

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Editorial 22 Jun 2017
Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza
Mu Rwanda

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Editorial 08 Mar 2018
Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda
SHOWBIZ

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Editorial 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru