Ku munsi w’ejo BBC Gahuza Miryango ku rubuga rwayo rwa Internet rwatangaje inkuru ndende ifite umutwe w’inkuru igira iti “Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Isilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa kuri Interneti”.
Iyi nkuru ni ihuriro ry’ibyatangajwe n’imitwe y’iterabwoba mu rwego rwo guca integer, nubwo bitashoboka ingabo z’u Rwanda, kuko ntizabatinye ku masasu; icyo BBC yashakaga kugeraho ni ugukwirakwiza ubu butumwa berekana ko hari abatishimiye ibyo ingabo z’u Rwanda ziri kugeraho. Gusa birababaje kuba ari BBC ikwirakwiza ibi binyoma.
Ese ko uyu mutwe wiyita Leta ya Islam wirirwa utuka Ubwongereza n’Amerika yaba mu ntambara zo muri Afuganisitani n’ahandi, BBC yigeze itangaza ko IS yibasiye America n’u Rwanda? Iyi ntabwo ariyo nkuru ya mbere ya BBC igaragaza ko iri k’uruhande rw’abatishimiye ko ingabo z’u Rwanda zijya ku rwanya iterabwoba kuko hari indi ifite umutwe w’inkuru igira iti “Rwanda – Mozambique: Hari ibibazo bitasubijwe mbere yo koherezayo ingabo?”
Kuri BBC Gahuza Miryango ishami rya Kinyarwanda rikoramo intagondwa zabarizwaga muri Hutu Pawa, tutahwemye kugaragaza bigaragara ko kwambika isura mbi Leta y’u Rwanda
Iterabwoba hirya no hino ku isi ryagakwiye kurwanwa hakurikije ubufatanye bw’ibihugu buzira imipaka. Ubwo ibihugu by’Amerika, Ubwongereza n’ibindi byarwanyaga iterabwoba muri Afuganisitani ndahamya neza ko hari ubutumwa bwacicikanaga kuri Internet butuka ibi bihugu.
Ese ibinyamakuru byo mu Bwongereza cyangwa Amerika byigeze biha agaciro izo nyandiko? Mu gihe mu ntara ya Cabo Delgado ubuzima busa n’ubugaruka ku baturage basaga ibihumbi 800 bari bamaze imyaka isaga ibiri barahunze ibyihebe, ubu bamwe basubiye mu byabo abandi akanyamuneza ni kose kuko baziko ibyo byihebe byirukanwe bikayabangira ingata. Gusa aya si amakuru kuri BBC, yo ikiyihangayikishije ni ukuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike.
Ntabwo ari umurongo wa BBC gusa, ahubwo bawuhuje n’abenshi mu barwanya u Rwanda babajwe nuko ingabo zoherejwe Mozambike noneho barwara umusonga nyuma yaho mu byumweru bibiri gusa, ingabo z’u Rwanda zafashe icyambu cya Mocímboa da Praia cyafatwaga nk’umurwa mukuru w’ibyihebe.
Kuva kandi ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byivugira mu byumweru bibiri gusa, hari bamwe bigize abasesenguzi kandi bari baracecetse ubwo iyi ntara yari mu maboko y’intagondwa.