• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Editorial 13 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo BBC Gahuza Miryango ku rubuga rwayo rwa Internet rwatangaje inkuru ndende ifite umutwe w’inkuru igira iti “Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Isilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa kuri Interneti”.

Iyi nkuru ni ihuriro ry’ibyatangajwe n’imitwe y’iterabwoba mu rwego rwo guca integer, nubwo bitashoboka ingabo z’u Rwanda, kuko ntizabatinye ku masasu; icyo BBC yashakaga kugeraho ni ugukwirakwiza ubu butumwa berekana ko hari abatishimiye ibyo ingabo z’u Rwanda ziri kugeraho. Gusa birababaje kuba ari BBC ikwirakwiza ibi binyoma.

Ese ko uyu mutwe wiyita Leta ya Islam wirirwa utuka Ubwongereza n’Amerika yaba mu ntambara zo muri Afuganisitani n’ahandi, BBC yigeze itangaza ko IS yibasiye America n’u Rwanda? Iyi ntabwo ariyo nkuru ya mbere ya BBC igaragaza ko iri k’uruhande rw’abatishimiye ko ingabo z’u Rwanda zijya ku rwanya iterabwoba kuko hari indi ifite umutwe w’inkuru igira iti “Rwanda – Mozambique: Hari ibibazo bitasubijwe mbere yo koherezayo ingabo?”

Kuri BBC Gahuza Miryango ishami rya Kinyarwanda rikoramo intagondwa zabarizwaga muri Hutu Pawa, tutahwemye kugaragaza bigaragara ko kwambika isura mbi Leta y’u Rwanda

Iterabwoba hirya no hino ku isi ryagakwiye kurwanwa hakurikije ubufatanye bw’ibihugu buzira imipaka. Ubwo ibihugu by’Amerika, Ubwongereza n’ibindi byarwanyaga iterabwoba muri Afuganisitani ndahamya neza ko hari ubutumwa bwacicikanaga kuri Internet butuka ibi bihugu.

Ese ibinyamakuru byo mu Bwongereza cyangwa Amerika byigeze biha agaciro izo nyandiko? Mu gihe mu ntara ya Cabo Delgado ubuzima busa n’ubugaruka ku baturage basaga ibihumbi 800 bari bamaze imyaka isaga ibiri barahunze ibyihebe, ubu bamwe basubiye mu byabo abandi akanyamuneza ni kose kuko baziko ibyo byihebe byirukanwe bikayabangira ingata. Gusa aya si amakuru kuri BBC, yo ikiyihangayikishije ni ukuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike.

Ntabwo ari umurongo wa BBC gusa, ahubwo bawuhuje n’abenshi mu barwanya u Rwanda babajwe nuko ingabo zoherejwe Mozambike noneho barwara umusonga nyuma yaho mu byumweru bibiri gusa, ingabo z’u Rwanda zafashe icyambu cya Mocímboa da Praia cyafatwaga nk’umurwa mukuru w’ibyihebe.

Kuva kandi ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byivugira mu byumweru bibiri gusa, hari bamwe bigize abasesenguzi kandi bari baracecetse ubwo iyi ntara yari mu maboko y’intagondwa.

2021-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Editorial 08 Jul 2016
Netanyahu yageze mu Rwanda

Netanyahu yageze mu Rwanda

Editorial 06 Jul 2016
Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Editorial 02 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi
ITOHOZA

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Editorial 17 Mar 2017
Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura
Mu Mahanga

Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Editorial 22 May 2018
Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.
Amakuru

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Editorial 05 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru