Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ‘’FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’’
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n’umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.
Ikipe y’igihugu Amavubi Stars izakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali, nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa Mali:
ABANYEZAMU
MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric
AB’INYUMA
FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery
ABO HAGATI
BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
RAFAEL York
AB’IMBERE
KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir