• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Nyuma yo kuzenguruka inkiko zose asaba ko atashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ku byaha bikomeye birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, Urukiko rw’ Ubujurire rw’I Paris mu Bufaransa narwo rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n’izindi nkiko, maze rwemeza ko urubanza rwa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Yuvenali Habyarimana rugomba kubaho.

Iyi nkuru yashegeshe cyane abajenosideri n’ababashyigikiye, kuko batangiye kubona ko amaherezo ubutabera buzakora akazi kabwo, umugizi wa nabi akagaragara, umwere nawe akajya ahabona.

Ibi bije bikurikira isezerano Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yahaye isi yose ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, akavuga ko igihe kigeze ngo umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirizwe inkiko.

Agatha Kanziga w’imyaka 78 y’amavuko, ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka bidegembya mu Bufaransa kandi Leta y’uRwanda yaramaze gutanga impapuro zisaba kubata muri yombi. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1998. Nubwo Ubufaransa bwirinze kumuha ubuhungiro mu buryo bweruye, ntibwanamuburanishije cyangwa ngo bumwohereze kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha akekwaho.

Abatangabuhamya, abashakashatsi,abanyamategeko n’abandi bakurikiraniye hafi amateka y’uRwanda, bavuga ko Agatha Kanziga yari mu “kazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byanatumye Impuzamashyirahamwe y’Imiryango Iharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, CPC itanga ikirego muw’2008, ariko Agatha Kanziga akomeza gutaratamba, asaba ko urubanza rwe rutabaho. Yakomeje gukingirwa ikibaba  cyane cyane n’abahoze mu butegetsi bw’Ubufaransa,nabo ubwabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rw’Ubujurire rwanze kwakira icyifuzo cya Agatha Kanziga cyo kuvanaho urubanza rwe, ariko ntihahise hatangazwa igihe ruzabera n’aho ruzabera.

Uretse Agatha Kanziga, mu Bufaransa hariyo abandi ba ruharwa nka Laurent Bucyibaruta wamarishije Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yategekaga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wamamaye mu kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu byakorewe kuri Kiliziya ya Sainte Famiye mu Mujyi wa Kigali, Col Laurent Serubuga nawe wari igikomerezwa mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Aloys Ntiwiragabo n’abandi benshi bari ku rutonde rw’abo Ubutabera bw’uRwanda budasiba gusaba ko bashyikirizwa inkiko.Barushya iminsi bagira, amaherezo bazasobanura iby’ubugome bwabo, kuko amaraso arasama.

2021-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 17 Jul 2016
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Ubwanditsi 29 Jan 2025
U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 21 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”
IMIKINO

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?
ITOHOZA

Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?

Ubwanditsi 09 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru