Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Ambasaderi Ayebare Adonia
uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye, yamaganye
ikinyabupfura gike cy’uwitwa Duncan ABIGABA uherutse kwifatira ku
gahanga Perezida w’uRwanda, Paul Kagame.
Uyu Duncan Abigaba ni umukozi mukuru mu biro bya Perezida Yoweri
Museveni, Ambasaderi Ayebare rero yamwibukije ko umuntu ufite
umwanya ukomeye muri Leta atagombye gutuka Perezida w’ikindi
gihugu, kuko bishobora kwitirirwa iyo Leta yose, bigatuma umubano
hagati y’ibihugu byombi urushaho kuba mubi.
Duncan Abigaba ni umuhezanguni ukunze kwikoma u Rwanda
n’abayobozi barwo. Yumvikanye kenshi mu magambo n’ibikorwa
bishyushya umutwe, aho gutanga ibitekerezo byatuma umubano hagati
y’uRwanda na Uganda uzanzamuka.
Abantu benshi cyane banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga
bushima Ambasaderi Adonia Ayebare watinyutse kunenga bamwe mu
banyapolitiki bo mu gihugu cye barengera, bakigira intyoza mu bitutsi
bidafite icyo byakemura mu bwumvikane buke hagati ya Uganda
n’uRwanda.
Bavuze ko igikwiye ari ukubahana, abanyapolitiki ndetse
n’abaturage bagatanga inama n’ibitekerezo bigamije kubanisha neza
ibihugu byombi. Muri uwo butumwa ku mbuga nkoranyambaga
z’abantu banyuranye kandi, uwitwa Ofwono Opondo, Umuvugizi wa
Guverinoma ya Uganda, nawe yasabwe kongera ikinyabupfura
n’ubushishozi mu byo atangaza ku Rwanda, akareka gukomeza kubiba
urwango no gukwiza ibinyoma.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye
n’abanyamakuru ndetse n’abaturage ku cyumweru gishize, yavuze ko
nta muturage wa Uganda uzahohotererwa mu Rwanda azira
imyitwarire y’abategetsi ba Uganda.
Nk’uko rero Ambasaderi Adonia
Ayebare yabigenje, Abagande bari mu Rwanda bari bakwiye
guhaguruka, bakamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyarwanda
bari muri Uganda, kuko abo Banyarwanda nabo bifuza kwishyira
bakizana nk’uko bimeze ku Bagande bari mu Rwanda.