• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Ubwanditsi 17 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu Munyarwanda utuye ahitwa Troyes mu Bufaransa, ku munsi wejo nibwo yitabye ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bushinzwe kurwanya ibikorwa byiterabwoba, ndetse afungishwa ijisho, mu gihe hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Isaac Kamali w’imyaka 72 akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ari naho ibyaha bya Jenoside yabikoreye, dore ko mu mwaka wa 2003 n’inkiko zo mu Rwanda zaramukatiye igifungo cya burundu adahari.

Mu mwaka wa 2009 Impuzamiryango iharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), nibwo zashyikirije ubutabera bwo mu Bufaransa ikirego, ariko Isaac Kamali akomeza kwidegembya.

Isaac Kamali si mushya mu itangazamakuru, kuko mu w’2008 yafatiwe I Paris ku kibuga cy’indege cya Roissy-Charles-de-Gaule, avuye muri Amerika, ndetse u Rwanda rusaba ko yoherezwa mu Rwanda, ariko ntibyahabwa agaciro, ahubwo ahita arekurwa.

Bwana Alain Gauthier,Perezida w’Impuzamiryango CPCR, yabwiye France 24 ko nubwo batunguwe n’icyemezo cyo gufungisha ijisho Isaac Kamali, kuko ikirego cyabo cyari kimaze imyaka 11 gisinziriye, ariko yishimiye iki cyemezo, ngo kuko kigaragaza ubushake bwa Leta y’uBufaransa bwo gukurikirana abajenosideri.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda rwabaye mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’uBufaransa, Emmanuel Macron, yemeye ko igihugu cye cyatinze gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko uko kuzarira kugeze ku iherezo.

Urukiko rukuru mu Bufaransa ruherutse gutera utwatsi icyifuzo cya Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, wasabaga ko atakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko nawe urubanza rwe ruzashyira rukaba.

Uretse Kanziga na Isaac Kamali, mu Bufaransa haracyari umubare munini wAbajenosideri, nka Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n’abandi ba ruharwa batabarika. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, kandi Jenoside ni icyaha kidasaza!!

2021-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Jul 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ubwanditsi 04 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA
ITOHOZA

Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA

Ubwanditsi 28 Mar 2017
RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye
Mu Mahanga

RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]
ITOHOZA

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru