Uyu Munyarwanda utuye ahitwa Troyes mu Bufaransa, ku munsi wejo nibwo yitabye ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bushinzwe kurwanya ibikorwa byiterabwoba, ndetse afungishwa ijisho, mu gihe hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Isaac Kamali w’imyaka 72 akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ari naho ibyaha bya Jenoside yabikoreye, dore ko mu mwaka wa 2003 n’inkiko zo mu Rwanda zaramukatiye igifungo cya burundu adahari.
Mu mwaka wa 2009 Impuzamiryango iharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), nibwo zashyikirije ubutabera bwo mu Bufaransa ikirego, ariko Isaac Kamali akomeza kwidegembya.
Isaac Kamali si mushya mu itangazamakuru, kuko mu w’2008 yafatiwe I Paris ku kibuga cy’indege cya Roissy-Charles-de-Gaule, avuye muri Amerika, ndetse u Rwanda rusaba ko yoherezwa mu Rwanda, ariko ntibyahabwa agaciro, ahubwo ahita arekurwa.
Bwana Alain Gauthier,Perezida w’Impuzamiryango CPCR, yabwiye France 24 ko nubwo batunguwe n’icyemezo cyo gufungisha ijisho Isaac Kamali, kuko ikirego cyabo cyari kimaze imyaka 11 gisinziriye, ariko yishimiye iki cyemezo, ngo kuko kigaragaza ubushake bwa Leta y’uBufaransa bwo gukurikirana abajenosideri.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda rwabaye mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’uBufaransa, Emmanuel Macron, yemeye ko igihugu cye cyatinze gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko uko kuzarira kugeze ku iherezo.
Urukiko rukuru mu Bufaransa ruherutse gutera utwatsi icyifuzo cya Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, wasabaga ko atakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko nawe urubanza rwe ruzashyira rukaba.
Uretse Kanziga na Isaac Kamali, mu Bufaransa haracyari umubare munini wAbajenosideri, nka Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n’abandi ba ruharwa batabarika. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, kandi Jenoside ni icyaha kidasaza!!