• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25 naho CallixteNsabimana”Sankara” ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25 naho CallixteNsabimana”Sankara” ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 20 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ibi bihano byatanzwe kuri uyu wa mbere mu isomwa ry’urubanza Paul Rusabagina aregwamo n’abandi bantu 20, bakaba bakurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, cyane cyane hashingiwe ku bitero uwo mutwe wagabye mu Rwanda mu mwaka wa 2018 na 2019.

By’umwihariko Paul Rusesabagina yahamwe no kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, ibyaha ubundi bihanishwa igifungo cya burundu, iyo byamuhamye byahitanye ubuzima bw’abantu.

Abacamanza basobanuye ko kuba Paul Rusesabagina hari ibyaha yemeye ndetse akabisabira imbabazi ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, kandi akaba ari ubwa mbere
akurikiranywe mu rukiko, byatumye agabanyirizwa igihano, maze ahanishwa gufungwa imyaka 25. Banavuze ko iki gihano cyashoboraga no kugabanywa kurushaho, ariko kuba Rusesabagina yarikuye mu rubanza, urukiko ntirumenye niba hari ibindi byaha yari gusabira imbabazi, byatumye ahabwa icyo gihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Ku birebana na Nsabimana Callixte”Sankara”, uretse kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, we yanahamwe n’icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku magambo yumvikanyemo avuga ko itateguwe, ndetse ko Leta iyikoresha nk’igikangisho. Yanahamwe kandi no
gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano, dore ko yafatanywe akaniyemerera gukoresha impapuro z’inzira zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Lesotho.

Abacamanza basobanuye ko ubundi ibi byaha byagombye guhanishwa gufungwa burundu, ariko kubera inyoroshyacyaha, “Sankara” akaba yagabanyirijwe igihano, akazafungwa imyaka 20 gusa. Mu nyoroshyacyaha zavuzwe harimo kuba yaremeye ibyaha no kuba ari ubwa mbere ukurikiranywe mu rukiko. Paul Rusesabagina afunze kuva mu mpera za Kanama 2020, bivuze ko mu gihano yahawe hagomba kuvamo umwaka amaze muri gereza, Azarangiza igifungo cye mu mwaka wa 2045, akazaba afite imyaka 92
y’amavuko.

Nsabimana Callixte”Sankara we afunze kuva muri Mata 2019, bivuze ko azarangiza igihano mu w’2039. Abasesenguzi basanga ibihano byahawe aba bagabo bombi byoroheje cyane ukurikije uburemere bw’ibyaha bibahama, nk’uko abacamanza babisobanuye ariko, ngo akamaro k’igihano ntigakwiye kureberwa mu buremere bwacyo cyangwa ubw’icyaha ubwacyo, ko ahubwo igihano
mbere na mbere ngo kigamije gufasha umunyacyaha kwihana no kutazongera gukora icyaha nasubira mu buzima busanzwe. Paul Rusesabagina yari Perezida w’ishyaka ritemewe rya PDR –Ihumure, ryaje kujya mu mpuzamashyaka ya MRCD , ari nayo yari ufite umutwe w’inyeshyamba wa FLN. Yumvikanye kenshi yiyemerera ko bafite “abasore n’inkumi” bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsabimana Callixte”Sankara” wiyitaga “Majoro” kandi nta somo na rimwe rya gisirikari yigeze ahabwa, yigambye kenshi ibitero bya FLN byahitanye abaturage b’inzirakarengane, bikangiza ibyabo ibindi bikabisahura. Yigeze kuba mu wundi mutwe w’abagizi ba nabi wa RNC, aho ashwaniye na Kayumba Nyamwasa ajya gushinga ikiryabarezi cya RRM, nacyo cyaje kujya muri MRCD, akanagirwa umuvugizi wa FLN. Aho afatiwe yasimbuwe na Herman Nsengimana nawe uregwa muri uru rubanza.

2021-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ubwanditsi 16 Dec 2022
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Ubwanditsi 01 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu batawe muri yombi  bagerageza guha Ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Ubwanditsi 27 Oct 2016
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim
Mu Mahanga

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru