Mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya mbere y’umwaka w’imikino wa 2021-2022, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti ngo barebe urwego bagezeho bitegura iyi shampiyona.
Ku isonga, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y’u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.
Ni umukino wakinwe amakipe yombi agerageza abakinnyi bayo bashya bitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse kandi aya makipe muri uyu mwaka afite abatoza bashya ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino, kuri Rayon Sports itozwa ubu na Masudi Djuma naho kuri Musanze FC yo itozwa na Frank Ouna ukomoka muri Kenya.
Muri uyu mukino waranzwe no gukinira mu kibuga ku mpande zombi, by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports niyo yanitwaraga neza ibifashijwemo n’abakinnyi bashya barimo Onana watsinze igitego ubwo hari ku munota wa 49 w’umukino.
Kuri Gikundiro kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bashya bavunitse bayobowe na Mico Justin bakuye muri Police FC, Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo avuye muri Espoir FC ndetse na Mitima Isaac wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya.
Mu bakinnyi bashya bagaragaye muri uyu mukino ba Rayon Sports, harimo Umunya-Mali Sanogo Souleyman, Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam, Nwosu Samuel Chukwudi, Nsenguyumva Isaac ndetse na Mugisha François ’Master’.
Ku ruhande rwa Musanze bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino bashya barimo Nyirinkindi Saleh wavuye muri Kiyovu SC, Namanda Luke Asula, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.
Nyuma y’uyu mukino kandi ikipe ya Rayon Sports, binyuze mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca, Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya Ait Lahaissane uvuye muri iyi kipe yo muri Maroc.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y’ubufatanye, Kiri ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ukina mu kibuga hagati.
Lahaissane w’imyaka 21 yazamukiye mu makipe y’abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w’intizanyo ushobora kongerwa.
Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.
Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.