• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw’abagabo.

Byavuzwe kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF-Rwanda) watangaje ko Udukingirizo tw’abagore twabonetse.

Udukingirizo twatanzwe muri iri imurikagurisha turi muri gahunda ya AHF-Rwanda yo gufasha mu guhashya icyorezo cya SIDA gihitana ubuzima bwa benshi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Nzeyimana Anastase Program officer muri AHF-Rwanda, avuga ko bagiye muri Expo kugira ngo barusheho guhashya ubwandu bwa Virusi itera SIDA, akaba ari nayo mpamvu bazanye udukingirizo tw’abagore n’abagabo mu rwego rwo kubarinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, yo nyirabayazana yo kwandura indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera Sida.
Agira ati:”Turabizi ko abagore n’abagabo badukeneye kandi ni ngombwa kuko udukingirizo tuzabafasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n’icyorezo cya SIDA.”

Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw’abagabo, ariko hakazabaho guhugura abakozi bakora muri za Condoms Kiosks uko bazajya bigisha abagore uko gakoreshwa.

Umuhoza Chartine Umwe mu bahawe udukingirizo tw’abagore na AHF-Rwanda avuga ko adatewe ipfunwe no gukoresha ako gakingirizo kuko kamurinda ibyago byo kwandura indwara nyinshi zirimo na Virusi Itera Sida.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda gutanga udukingirizo tw’abagore muri Expo, ari uko bakeneye guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.
Ati “Kwita ku kurwanya indwara zaba izandura n’izitandura muri PSF ni iby’agaciro kuko igihe tugize ibibazo abikorera bagahitanwa n’izi ndwara cyangwa zikabazahaza, igihugu kiba kihahombera kuko ntibaba bakora, biba ari byiza kubona umufatanyabikorwa mwiza nka AHF-Rwanda barebye kure bazana udukingirizo Tw’abagore, ibi bizafasha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro barushaho kwirinda icyorezo cya Virusi itera Sida.”

Umuryango AHF-Rwanda uvuga ko watanze udukingirizo ibihumbi 129 muri Expo 2021. Muri abo bantu bafashe udukingirizo harimo Abagabo bangana na 85% ndetse n’Abagore bangana na 15%

2021-12-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ubwanditsi 24 May 2024
Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Ubwanditsi 08 Jun 2022
Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba
HIRYA NO HINO

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 
Amakuru

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Ubwanditsi 01 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru