Muri Kamena 2001 nibwo urukiko rw’ i Buruseli mu Bubiligi rwahanishije Consolata Mukangango (Mama Gertrude) igifungo cy’imyaka 15 naho mugenzi we Julienne Mukabutera (Maria Kizito) ahanishwa gufungwa imyaka 12, bombi bamaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba Babikira Consolata Mukangango na Julienne Mukabutera babaga mu kigo cy’Aba”benedictines” i Sovu mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse uwo Mukangango akaba ariwe wari”Mameya”, ni ukuvuga ukuriye abandi babikira muri icyo kigo.
Abatangabuhamya benshi basobanuriye urukiko uburyo “Mama Gertrude” na “Maria Kizito” bafatanyije n’interahamwe nkuru Emmanuel Rekeraho na Jonathan Ruremesha wari Burugumesitiri wa Huye, bicishije Abatutsi bababarirwa mu ibihumbi icumi(10.000) bari bahungiye aho i Sovu, harimo na bagenzi babo 9 nabo bahiciwe. Ubuhamya bwerekanye uko aba”bihaye Imana” bahaye interahamwe petelori na lisansi byo gushumika inzu abo bantu bari bahungiyemo, bose bashya batabaza kugeza imibiri yabo ihindutse ivu.
Nyuma y’imyaka mike batanarangije ibihano byabo, Consolata Mukangango na Julienne Mukabutera barafunguwe. Bapfuye kuvanamo imyenda y’imfungwa gusa, Kiliziya Gatolika mu Bubiligi ibasanganiza amakanzu yererana y’abihaye Imana. Bahise bisubirira mu mirimo ya Kiliziya, hirengagijwe ibyaha ndengakamere byabahamye. Ubu ni Ababikira bakomeye ahitwa Maradret muri Province ya Namur, ndetse “Mama Gertrude” akaba yarashubijwe umwanya wa Mameya yahoranye i Sovu.
Muri icyo kigo cyabo kandi barakorera amafaranga riravuga, dore ko benga inzoga igezweho mu Bubiligi yitwa”Maradret Abbey Beer”. Hari amashusho yashegeshe imitima y’abazi ubugome bw’aba Babikira, ubwo bagaragaraga bamamaza iyi nzoga yabo, bizihiwe, mbese batewe ishema no kwiyereka isi yose. Byibukije abantu umunsi bakatirwa, kuko nabwo bisekeraga ubona nta mpungenge batewe no guhamwa n’icyaha gikomeye cya Jenoside. Bari babizi ko bazikoza muri gereza byo kurangiza umuhango, bakisubirira mu buzima buzira imihangayiko.
N’ubu rero Consolata Mukangango ”Mama Gertrude” na Julienne Mukabutera”Maria Kizito” barakishongora kubo bahemukiye. Barinywera byeri nk’abandi bose bagashize, mu gihe abo bagize imfubyi n’abapfakazi bakirwana n’ibikomere babasigiye. Barabuzwa n’iki ko Kiliziya Gatolika yabahaye rugari, nk’aho abo bishe bo batari bafite agaciro. Nta gitangaje ariko, kuko mu myumvire ya Kiliziya Gatolika ubanza kwica Umututsi atari icyaha. Urugero ruheruka ni urwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka umaze imyaka aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Kiliziya ikabyima amatwi, ahubwo mu minsi ishize ikaza kumuca kubera gusa ko ngo yabyaye hanze.
Ni akumiro gusa!