• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Ubwanditsi 15 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Shyaka Gilbert wigeze kuvugwaho ko yaburiwe irengero akomeje gushyira byose hanze nyuma yuko amenye ko abamushukaga bihishe inyuma y’imigambi mibisha yo gusenya u Rwanda. Ibi akomeje kubitangariza ibitangazamakuru binyuranye nyuma y’ukwezi atahutse iwe avuye mu gihugu cya Uganda yari yahungiyemo.

Nkuko yabibwiye ibitangazamakuru bitandukanye nk’Igihe, Ukwezi na The Future TV yavuze ko yahamagawe bwa mbere na Uwimana Agnes amusaba ko bakorana ikiganiro kuri YouTube ariko agezeyo atangira kumubwira ibyo aza kuvuga anamwizeza ubufasha bw’amafaranga.

Ati “Cyuma Hassan ni we wamuhaye nimero yanjye, arampamagara anyizeza ko nidukorana ikiganiro bazamfasha bakampa amafaranga. Yarampamagaye njya hariya muri RMC [i Remera], akambwira ati nutavuga gutya ntacyo ndakumarira, njyaho mvuga uko yambwiye.”

Yakomeje agira ati “Agnes Uwimana niwe muntu wa mbere wanyigishije kuvuga iby’Abahutu n’Abatutsi. Ntangiye kuvuga nibwo natanze nimero zanjye, abantu batangira kumpamagara banyoherereza amafaranga, abenshi babaga bari mu mahanga.”

Ku ikubititiro mu bamwoherereje amafaranga harimo na Eugénie Muhayimana wamuhamagaye amubwira ko yabonye ikiganiro cye akumva ashaka kumufasha ndetse muri icyo gihe yahise amwoherereza ama- pounds 50 [agera ku bihumbi 70Frw].

Shyaka ati “Yarampamagaye [Eugénie Muhayimana], nk’uko abandi bari bamaze iminsi bampamagara, ambwira ko yakunze ikiganiro nakoze, bityo ashaka kumpa amafaranga, ubwo anyoherereza ama-pounds 50 ayanyujije kuri konti y’umugore wanjye iri muri BK.”

Shyaka avuga ko igihe cyaje kugera Muhayimana amugira inama yo gufungura YouTube Channel akajya ashyiraho indirimbo n’ibiganiro bivuganira ’abababaye’.

Ati “Kuva ubwo nafunguye YouTube Channel nyita ‘Ijwi ry’Imfubyi’ ntangira kujya nyuzaho ibiganiro. Ubwo telefone nari mfite yari nto ariko nyuma ayo mafaranga abantu banyoherezaga hari uwampaye ibihumbi 100 Frw mpita nongeraho andi ngura telefone nziza ari nayo nifashishaga mfata ibiganiro nkabishyira kuri YouTube.”

Muhayimana Eugénie yakomeje kujya ahamagara Shyaka umunsi ku munsi, ariko mu biganiro bagiranaga agakunda kumubwira ko mu Rwanda bazamugirira nabi, bakamushimuta.

Shyaka ati “Yakundaga kumbwira ngo bazagushimuta, bazakwica, cyangwa bagufunge. Ibi ariko hari n’abandi bantu bajyaga banyandikira bari hanze, harimo n’abangaga kumbwira amazina yabo.”

Yakomeje agira ati “Hagati ya tariki 1 na 25 Kamena [Muhayimana] yatangiye kumbwira ko ngomba guhunga nkava mu gihugu kuko bagiye kunyica, ariko ubwo namubazaga uko nzahunga akambwira ko azaza tugasezerana ubundi akanjyana mu Bwongereza.”

Amaze guhabwa ibyangobwa by’ubuhunzi, Shyaka yahawe telephone ye, hanyuma nibwo yatangiye kubona abantu bamuhamagara, barimo Matata Joseph, Freeman Bikorwa n’abandi bamusabaga gukora ibiganiro asebya u Rwanda.

Nyuma yo gutaha Shyaka afitiye ubutumwa bukomeye urubyiruko arubwira ko ababashuka ntacyo bazageraho. Yiyamye cyane Nkusi Uwimana amubwira ko ntaho amateka yabo ahuriye cyane ko ise w’Agnes Uwimana yagize Uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

2022-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Ubwanditsi 02 Aug 2017
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Ubwanditsi 21 Aug 2019
Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Ubwanditsi 03 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59
Amakuru

Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 
Mu Mahanga

Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi
Mu Mahanga

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Ubwanditsi 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru