Kuri uyu uwa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022 nibwo abasiganwa muri Tour Du Rwanda bahagarute mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Rubavu aho basoreje kuri Brasserie, Ku ntera y’ibilometero 155 na Metero 900 Restrepo Jonathan ukomoka muri Colombia niwe wegukanye aka gace.
Abasiganwa bahagurutse ku nyubako ya MIC ahagana saa mbili z’igitondo uko bose ari 89 dore ko umwe muribo basanze arwaye Koronovirus bituma umubare ugabanyuka, aba babanje gukora intera y’iblometero5.2 ariko bitabarwa dore ko isiganwa nyirizina ryatangiriye ahazwi nko ku Gitikinyoni.
Mu nzira bagenda, abasiganwa baranzwe no kwicamo ibice bibiri uhereye kuri Kilometero cya kabiri, abakinnyi bivanguye bakagenda mu bimbere barimo Nsengimana Jean Bosco, Rugamba Janvier, Alba , Madrazo ndetse na Ewart ukinira Bike Aid.
Uko abasiganwa ariko bakomezaga kugenda bakora bagabanya ibilometero byateguwe ni nako bamwe basigaraga abandi bagakomezanya kugeza ubwo umunyarwanda Mugisha Moise wigeze gusoza ku mwanya wa Kabiri muri Tour du Rwanda 2020 yasanze igikundi cy’imbere cyarimo n’abandi banyarwanda barakomezanya.
Abasiganwa bageze mu karere ka Nyabihu binjira mu karere ka Rubavu, Ewart Jesse wa Bike Aid niwe waari imbere y’abandi, uyu yaje gufatwa na Natnael Testazion wo muri Erithrea bari bakurikiwe n’igikundi kirimo abakinnyi, aha abasiganwa bageze mu ibilometero 12 bya nyuma bari basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 25.
Nyuma y’inzira ndende yavaga i Kigali berekeza i Rubavu, byarangiye Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Drone Hopper Androni Gio ariwe we wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2022 k’intera y’ibilometero 155,9.
Restrepo Jonathan yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3 iminota 54 n’amasegonda 10, akaba yasize igikundi cyaje kimukurikiye umunota umwe n’amasegonda 17, kuri uyu munsi Hakizimana Seth wa Team Rwanda yahageze ari uwa 23 nyuma y’uwambere ho umunota 1 n’amasegonda 31.
Nyuma y’uduce dutatu twa Tour du Rwanda, ku rutonde rusange Restrepo Valencia Jonathan wa Drone Hopper – Andronni GIO niwe uyoboye abandi akaba yambaye umwenda w’umuhondo, umukinnyi w’umunyarwanda uri ku mwanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya 22 akaba ari gusigwa umunota umwe n’amasegonda 45.
Kuri uyu wa gatatu, abasiganwa bazakora agace ka kane kazava Kigali bahagurukira Kimironko bazasoreze mu karere ka Gicumbi bakazasiganwa intera y’Ibilometero 124 na metero 300.