Ingero zerekana ko u Rwanda rufitiwe icyizere mu ruhando rw’amahanga zigaragarira buri wese ushaka kuzibona, zirimo amasezerano y’ubufatanye ibihugu byinshi byagiranye cyangwa byifuza kugirana n’u Rwanda, mu bijyanye n’ ubucuruzi, gucunga umutekano, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’izindi nzego nyinshi.
Urugero rwa hafi ni amasezerano u Rwanda rumaze kugirana n’Ubwongereza, akubiyemo gahunda yo kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, u Rwanda rukaba rwiyemeje kubabera nk’iwabo, kuko ntacyo bazaruburana.
Ibi byemejwe kuri uyu wa kane, tariki 14 Mata 2022, na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, bikaba binahuriranye n’ uruzinduko Minisitiri w’ icyo gihugu ushinzwe Umutekano, Priti Patel, arimo mu Rwanda.
Aya masezerano ashimangira intambwe ikomeye u Rwanda rukomeje gutera mu kurengera uburenganzira bwa muntu, yashegeshe imitima y’abanyeshyari, biganjemo ibigarasha n’abajenosideri batifuza ko hari icyiza cyavugwa ku Rwanda.
Inyangabirama ya mbere yabababajwe n’ubu bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, ni Ingabire Victoire alias IVU, umufatanyabikorwa w’imitwe y’iterabwoba nka FDLR/FDU. Mu nyandiko utamenya n’uwo igenewe, uyu mugore uhora ashotorana yamaganye kuba u Rwanda rugiye kuvana mu gihirahiro aba bimukira babagaho byo kurenza umunsi, batazi uko ejo habo hazaba hameze. IVU yagarutse kuri ya ndirimbo we n’izindi nkorabusa bahoza mu kanwa, ngo mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu buhaba, ngo abaturage ntibishimye, ukaba wagirango abantu bose ni ingumba z’amaso n’amatwi nka we.
Uyu munyabyaha wafunguwe n’imbabazi za Perezida wa Rebubulika niwe koko ukwiye kwihandagaza akavuga ko uburenganzira bw’umuturarwanda butubahirizwa? Cyeretse icyakora niba ashaka kuvuga ko amategeko y’u Rwanda akabya kwihanganira abagizi ba nabi, kuko ubundi we ubwe yagombye kuba yarasubiye muri gereza kubera isubiracyaha yagize umwuga. Uyu mugome yihutiye gusebya u Rwanda asohora ibitakaragahinga ngo ni amatangazo, nyamara kuva icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangira, nta n’ijambo na rimwe yigeze avuga ngo yifatanye n’ abandi Banyarwanda.
Yakwifatanya nabo ate se kandi ahora apfobya akanahakana iyo Jenoside? Yakwamagana abajenosideri ate se, kandi nyina umubyara ari ruharwa, abarwanashyaka be hafi ya bose bajejeta amaraso ku ntoki?
Inyandiko ya Ingabire Victoire iramutamaza, kuko igaragaza ko akorana ku mugaragaro n’abagizi ba nabi. N’ikimenyimenyi amahomvu ye arasa neza n’ayo abandi banyeshyari bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bashenguwe n’uko ijambo ry’u Rwanda rikomeje kumvikana mu ruhando rw’amahanga.
Icyakora abashyira mu gaciro bashubije IVU n’abambari be mu myanya yabo, uretse ko ntawe utokora ifuku. Abantu benshi bababwiye ko Ubwongereza atari igihugu cy’impumyi ku buryo cyakohereza abantu mu Rwanda kizi ko bazafatwa nabi. Babibukije ko atari uwa mbere u Rwanda rugiye kwakira abimukira, kuko abasaga igihumbi bamaze kugera mu Rwanda bavanywe mu menyo ya rubamba muri Libiya, aho bageze bagerageza kujya mu bihugu by’Uburayi ariko bikabangira, ubu bakaba bafashwe neza cyane mu Rwanda.
Urundi rugero rw’ubumuntu rwatanzwe ni uburyo u Rwanda rwiyemeje gutabara abari mu ngorane hirya no hino ku isi, nko muri Darfour, Santarafurika, Cabo Deldado ho muri Mozambike, n’ahandi.
Mu minsi yashize ubwo inama y’Ibihugu bya Commonwealth yasubikwaga ubugira kabiri kubera icyorezo cya COVID-19, ibigarasha n’abajenosideri barabyishimiye cyane, bagera n’aho biyitirira ko aribo bayibujije kuba. Aba ba IVU, umunywarumogi David Himbara n’abandi bataye umutwe babyiniye ku rukoma, ariko baza gukubitwa n’inkuba aho byemerejwe ko bidakuka inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka wa 2022.
Birumvikana umwanzi ntiyakwifuriza ko uvugwa neza, kuko ahora aharanira guhindanya isura yawe. Ariko aba biha kugambanira u Rwanda bagombye kubona ko bata igihe rwose, kuko buri gihe babona ibinyuranye n’ibibi barwifuriza. Nibakomeze bomongane, Abanyarwanda bazima bakomeze barukorere, ubwo amateka azaca urubanza, Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu!