Uyu mugore Debora KAYEMBE ni umwe mu bayobozi bakuru(Rector) ba Kaminuza Mpuzamahanga ya EDINBURGH yo muri Ecosse. Muri iki cyumweru rero yivuyemo nk’inopfu, ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa buhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agera ndetse n’aho agereka ubwicanyi kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agamije gutagatifuza abajenosideri.
Abantu benshi bahise bamagana Debora Kayembe, ndetse Ambasaderi Johnson BUSINGYE uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yandikira ubuyobozi bw’iyo Kaminuza abugaragariza ko imyitwarire igayitse ya Debora Kayembe idakomeretsa Abanyarwanda gusa, ko ahubwo inangiza isura y’iyo kaminuza ikomeye ku isi.
Mu ibaruwa Prof. Peter MATHIESON, Vice-Chancelor wa Kaminuza ya Edinburgh, yandikiye Amb. Busingye ejo kuwa gatanu, yashimangiye ko isi yose izi neza uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guhirika ubutegetsi bw’abajenosideri, bikaba rero byaba ari ugucurika nkana amateka, uramutse ushinje Jenoside abayihagaritse.
Prof Mathieson yavuze ko Kaminuza ya Edinburgh yemera, ibikuye ku mutima, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi, ikaba ibabajwe cyane n’amagambo ya Debora Kayembe n’abandi nkawe, cyane cyane muri ibi bihe by’icyunamo, “….agamije kwambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutoneka ibikomere by’abayirokotse”.
Prof. Mathieson yavuze ko Kaminuza ya Edinburgh ibona u Rwanda nk’Igihugu gifite icyerekezo ntangarugero, ari nayo mpamvu ifite ubufatanye bukomeye n’u Rwanda mu nzego zinyuranye, ngo ikaba itakwemera rero ko umwe mu bakozi bayo agaragaza imyitarire ikomeretsa Abanyarwanda. Yaboneyeho kuvuga ko Kaminuza yabo yitandukanyije ku mugaragaro na Debora Kayembe, bityo amahano yakoze akaba agomba kuyaryozwa ku giti cye.
Prof. Peter Mathieson yasobanuriye Amb.Busingye ko imyitwarire ya Debora Kayembe izafatwaho umwanzuro n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Edinburgh, umuntu yagereranya n’urukiko rw’iyo Kaminuza, bazaterana kuwa mbere tariki 25 Mata 2022.
Debora Kayembe akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba umwe mu bakongomani birirwa ku mbuga nkoranyambaga batuka u Rwanda n’Abayobozi barwo. Abamuzi neza bavuga ko umuryango we wari inkoramutima z’uwa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyo gihugu kikitwa Zayire, bikaba bizwi neza ko Mobutu yashyigikiye abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuba rero Debora Kayembe yifatira ku gahanga Perezida w’ u Rwanda, akaba ku isonga mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, arabiterwa n’uko nawe afite aho ahuriye n’abajenosideri, afata nk’ imfubyi za “Sewabo” Mobutu sese seko. Ararushywa n’ubusa ariko, kuko gushyigikira inkoramaraso ari uguta igihe.