Nyuma y’aho umunyamakuru Sander Rietveld , ukorera igitangazamakuru cyitwa « Zembla » cyo mu Buholandi, asohoreye filimi mbarankuru ku Rwanda, agaragaza ko ruyobowe na « politiki y’igitugu », abanyamwuga banafite uburambe mu itangazamakuru bamwamaganye, bamushinja inkuru z’ibinyoma kandi zibogamye, zigambiriye gusa guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru.
Uwabimburiye abandi ni Umunyamakuru w’Umubiligi Marc Hoogsteyns wabaye mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, akorera ibitangazamakuru binyuranye kandi bikomeye nka BBC, Al Jazeera, TV5, ABC, TF1, n’ibindi. Agendeye rero ku bunararibonye afite mu itangazamakuru, uko azi amateka na politiki y’u Rwanda, ndetse n’isesengura ryimbitse yakoreye iyi filimi, asanga mugenzi we Sander Rietveld yarirengagije nkana amahame agenga umwuga, ahubwo ashyira imbere urwango yisanganiwe ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, anasangiye n’abo yaganiriye nabo muri iryo «tarabinyoma» rye.
Marc Hoogsteyns avuga ko ubwo uyu Rietveld yasabaga uburenganzira bwo gutara inkuru mu Rwanda, yabeshye ko agamije kwerekana umusaruro w’ inkunga Ubuholandi bwateye u Rwanda mu rwego rw’ubutabera, nyamara ageze mu Rwanda ahindura umurongo w’inkuru yamugenzaga, ahitamo gukora irwangiriza isura. Nguko uko yivugishirije gusa abantu nka ba Ingabire Victoire, abafungiye mu magereza, n’abandi bazwiho kurusebya.
Marc Hoogsteyns ngo yatangajwe no kubona Rietveld ataravugishije inzego z’ubuyobozi ngo zinyomoze ibyatangajwe n’abantu basanzwe babogamye, Rietveld akisobanura avuga ko ngo « nta mwanya ndetse n’amafaranga bihagije yari afite byari gutuma atinda mu Rwanda ». Marc Hoogsteyns ati : « Byari kuba byiza iyo wigumira iwanyu aho gukora amakosa ari mu makuru watangaje ».
Mu bimenyetso byerekana ko Sander Rietveld yari agambiriye kwangiza, Marc Hoogsteyns agaragaza ko amagambo asesereza u Rwanda asanzwe ari indirimbo y’ abo Rietveld yagiranye nabo ibiganiro, nka Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, Micombero, umugaragu w’umutwe w’iterabwoba RNC, Umubiligi Filip Reyntjens, Michela Wrong n’abandi banga uRwanda urunuka, bikerekana ko Sender Rietveld yabaye umuzindaro w’abo banzi b’u Rwanda.
Ikindi kiri muri iyo filimi, ni ubwicanyi bunyuranye Rietveld agereka ku Rwanda ashingiye gusa ku batangabuhamya bafite inyungu mu kubeshya, aha naho Marc Hoogsteyns akanenga cyane uburyo Leta y’u Rwanda itahawe ijambo ngo igaragaze ko ayo makuru ari ibipapirano.
Mu gusoza inyandiko ye ndende, Marc Hoogsteyns avuga ko igitangazamakuru « Zembla » cyakoze amakosa akomeye yo gukoresha Sander Rietveld, umunyamakuru utazi neza amateka y’uRwanda cyangwa uyagoreka abigambiriye.
Gutambutsa iyi filimi yuzuyemo amakosa ya kinyamwuga byo ngo bikaba ari amahano atababarirwa.