• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Editorial 27 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, n’ inyeshyamba z’umutwe wa M23, ndetse amakuru akavuga ko FARDC yambuwe ibirindiro byinshi hafi y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’ Amajyaruguru , bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu bafite ipfunwe ryo gukubitwa inshuro, maze bakabeshyera ingabo z’u Rwanda, bazivanga ku maherere muri iyo mirwano.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo yabwiye itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ntaho zihuriye n’intambara ibera muri Kongo, kandi ko zidashobora kwivanga mu kibazo kireba Abanyekongo ubwabo.

Madamu Makolo yagize ati”: Aho gushinja u Rwanda ibinyoma, FARDC yagombye gusobanura impamvu yifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakarasa ibisasu byaguye mu Rwanda, bikanakomeretsa abaturage.”

Muri Werurwe uyu mwaka ndetse no mu ntangiriro z’iki cyumweru, FARDC ifatanyije na FDLR barashe ibisasu mu Kinigi mu karere ka Musanze. Madamu Makolo yavuze ko nubwo kwirengera no kwihimura ku barashe ibyo bisasu ari uburenganzira bw’u Rwanda, rwo rwahisemo gusaba ko haba iperereza kuri ibyo bikorwa by’ubushotoranyi, mu rwego rwo gufatanya n’ ibindi bihugu gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano w’ Akarere k’Ibiyaga Bigari .

  Amakuru ava ku rugamba arahamya ko mu ngabo za Kongo harimo abarwanyi benshi ba FDLR, wa mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa ikigaragara nta kinini FDLR yabafashije, kuko nk’umujyi wa Bunagana, ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo n’utundi duce two mu nkengero za Goma, ubu byigaruriwe na M23.

Kuba FDLR iri ku ruhande rwa Leta, biri mu bituma ingengabitekerezo ya jenoside irushaho kwiyongera mu Banyekongo, magingo aya abibasiwe bakaba ari abavuga ikinyarwanda, cyangwa abasa n’Abanyarwanda.

Umupolisi ukomeye muri Kivu y’Amajyaruguru yahamagariye abaturage kwiyambaza intwaro za gakondo, zirimo imipanga n’amacumu, bagahiga “M23 n’ibyitso byabo”, neza neza nk’uko Leta y’interahamwe mu Rwanda yabigenje ishishikariza abaturage kwica Abatutsi. Nyuma y’ayo magambo ashyamiranya abaturage hari umusirikari wa FARDC ufite ipeti rya colonel wahise yicwa, bamwita “Umututsi ukorana n’umwanzi”, nyamara amaze gupfa baje gusanga ari uwo mu bwoko bw’Abashi.

Abanyekongo rero bakwiye kuva mu manjwe, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byabo bikurura intambara za hato na hato, aho gushaka buri gihe uwo babyegekaho. Nk’iyi M23 yabazengereje ubutegetsi bwanze kuyiha agaciro, cyane cyane bwinangira gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zagiranye inshuro nyinshi, arimo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe. Ibi se kandi nabyo ni u Rwanda rwabibabujije ra?!

2022-05-27
Editorial

IZINDI NKURU

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Editorial 17 Nov 2018
Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019
Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Editorial 12 Apr 2023
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 
Amakuru

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Editorial 21 Aug 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 04 May 2023
Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho
Amakuru

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Editorial 17 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru