Mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, n’ inyeshyamba z’umutwe wa M23, ndetse amakuru akavuga ko FARDC yambuwe ibirindiro byinshi hafi y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’ Amajyaruguru , bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu bafite ipfunwe ryo gukubitwa inshuro, maze bakabeshyera ingabo z’u Rwanda, bazivanga ku maherere muri iyo mirwano.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo yabwiye itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ntaho zihuriye n’intambara ibera muri Kongo, kandi ko zidashobora kwivanga mu kibazo kireba Abanyekongo ubwabo.
Madamu Makolo yagize ati”: Aho gushinja u Rwanda ibinyoma, FARDC yagombye gusobanura impamvu yifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakarasa ibisasu byaguye mu Rwanda, bikanakomeretsa abaturage.”
Muri Werurwe uyu mwaka ndetse no mu ntangiriro z’iki cyumweru, FARDC ifatanyije na FDLR barashe ibisasu mu Kinigi mu karere ka Musanze. Madamu Makolo yavuze ko nubwo kwirengera no kwihimura ku barashe ibyo bisasu ari uburenganzira bw’u Rwanda, rwo rwahisemo gusaba ko haba iperereza kuri ibyo bikorwa by’ubushotoranyi, mu rwego rwo gufatanya n’ ibindi bihugu gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano w’ Akarere k’Ibiyaga Bigari .
Amakuru ava ku rugamba arahamya ko mu ngabo za Kongo harimo abarwanyi benshi ba FDLR, wa mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa ikigaragara nta kinini FDLR yabafashije, kuko nk’umujyi wa Bunagana, ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo n’utundi duce two mu nkengero za Goma, ubu byigaruriwe na M23.
Kuba FDLR iri ku ruhande rwa Leta, biri mu bituma ingengabitekerezo ya jenoside irushaho kwiyongera mu Banyekongo, magingo aya abibasiwe bakaba ari abavuga ikinyarwanda, cyangwa abasa n’Abanyarwanda.
Umupolisi ukomeye muri Kivu y’Amajyaruguru yahamagariye abaturage kwiyambaza intwaro za gakondo, zirimo imipanga n’amacumu, bagahiga “M23 n’ibyitso byabo”, neza neza nk’uko Leta y’interahamwe mu Rwanda yabigenje ishishikariza abaturage kwica Abatutsi. Nyuma y’ayo magambo ashyamiranya abaturage hari umusirikari wa FARDC ufite ipeti rya colonel wahise yicwa, bamwita “Umututsi ukorana n’umwanzi”, nyamara amaze gupfa baje gusanga ari uwo mu bwoko bw’Abashi.
Abanyekongo rero bakwiye kuva mu manjwe, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byabo bikurura intambara za hato na hato, aho gushaka buri gihe uwo babyegekaho. Nk’iyi M23 yabazengereje ubutegetsi bwanze kuyiha agaciro, cyane cyane bwinangira gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zagiranye inshuro nyinshi, arimo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe. Ibi se kandi nabyo ni u Rwanda rwabibabujije ra?!