• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 10 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 nibwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis ryo ku rwego rwa kane rizwi nka Davis Cup Africa Group IV, ni irushanwa ryegukanwe na Togo nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.

Iri rushanwa ryakinwaga ku munsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma ribera muri IPRC Kicukiro, Tennis Court niryo ryagombaga gutanga ikipe imwe igomba kwerekeza muri Group 3, kuko mu makipe y’ibihugu icyenda yari mu Rwanda hagombaga kuzamuka ikipe imwe.

Nk’uko imikino ya nyuma yasojwe, ikipe y’igihugu ya Togo niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n’u Rwanda rwakiriye aya marushanwa yari yahuje abakinnyi barenga 40.

Binyuze kuri Twitter ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, bakaba bashimye u Rwanda muri rusange kubasha gutegura irushanwa rikomeye nk’iri ndetse rikagenda neza, aha Minisiteri yanashimiye ikipe ya Togo yabonye itike nde n’uburyo abakinnyi bitwaye muri iri rushanwa.

Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

1. Togo
2. Rwanda
3. DRC
4. Sudan
5. Tanzania
6. Botswana
7. Angola
8. Uganda
9. Congo Brazzaville

Mu mupira w’amaguru, mu mukino wo gutaha sitade ya Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri ku busa.

Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ruhinda Farouk wananyuze muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 62 ndetse no ku munota wa nyuma w’umikino wa 90.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare, wari umuhango wo gutaha sitade nshya y’Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri sitade eshatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana.

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru, nibwo rutahizamu Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri washoje amasezerano mu ikipe ya Police FC, yerekeje mu ikipe ya AlKholood FC yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

Muhadjiri yerekeje muri AlKholood FC, nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe, ni amasezerano y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

2022-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Kiyovu SC  yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Kiyovu SC yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League
Amakuru

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Ubwanditsi 05 May 2022
Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Mu Mahanga

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Ubwanditsi 25 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru