Urubuga SOS Médias-Burundi dukesha aya makuru, ruravuga ko abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, cyane cyane abaturiye ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda, binubira cyane kuba inzego z’ umutekano ntacyo zikora ngo zibarinde ibikorwa by’ubwicanyi n’ ubusahuzi, bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba, FLN, ugizwe n’ inyeshyamba z’ Abanyarwanda.
Abo baturage bavuga ko aho kubatabara, igisirikari n’ Imbonerakure z’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, usanga bakorana bya hafi na FLN, babaha ibyo kurya n’imiti.
Ikindi abaturage bavuga, ni uko abacuruzi bo mu duce twa Mukoma,Gacumbegeti, na Rutorero, nabo bagemurira FLN mu ishyamba rya Kibira, ariko ngo iyo batinze kubagezaho ingemu, izo ngegera zirara mu myaka n’ amatungo by’ abaturage, ugize ngo aravuga akahasiga ubuzima, inzego z’ umutekano zirebera.
Guverineri w’iyo ntara ya Cibitoke, BIZOZA Carême, we yabwiye SOS Médias-Burundi ko agiye kuvugana n’ inzego z’ umutekano ngo bakarebera hamwe uko bakoma imbere ubugizi bwa nabi bukorwa na FLN, ndetse anaburira abakorana nayo ko bazabihanirwa. Ese imvugo izaba ingiro?
FLN ni umutwe w’ iterabwoba washinzwe na Paul Rusesabagina n’ibindi byihebe, ukaba ufite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ariko ryegereye umupaka w’u Rwanda. Aho niho bava bakinjira mu Rwanda guhungabanya umutekano, nk’uko babigenje mu bihe bitandukanye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe.
Abafatiwe muri ibyo bitero bagashyikirizwa ubucamanza, batanze ubuhamya bushimangira ko FLN ifashwa n’inzego z’ umutekano mu Burundi, haba mu kubona abarwanyi n’ intwaro, ndetse n’ inzira bakoresha bagaba udutero-shuma mu Rwanda.
Leta y’ icyo gihugu irabihakana, nyamara ntirashobora gusobanura impamvu ntacyo ikora ngo isenye ibirindiro bya FLN mu ishyamba rya Kibira. Muri Gicurasi 2021 hari amakuru yatangajwe na ”Burundi Daily” yavugaga ko icyo gihugu kigiye kohereza mu Rwanda abarwanyi 20 ba FLN, ariko icyo gikorwa cyaje guhera mu magambo.
Ku ruhande rwayo, Leta y’ u Rwanda ivuga ko yifuza kuvugurura umubano n’uBurundi umaze igihe warajemo igitotsi, ndetse muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirije uBurundi abarwanyi 19 b’ umutwe wa RED-Tabara, bafatiwe ku butaka bwarwo bari bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ u Burundi.
Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amaze kumvikana kenshi avuga ko nta gikwiye kubangamira umubano mwiza w’ “ibihugu by’ibivukanyi”, ariko nta gikorwa kiraherekeza iyo mvugo nziza.