Muri iyi minsi hadutse umusore witwa Jean Luc Musana, utagira indero wirirwa atuka abayobozi akanibasira n’ishyaka rya FPR Inkotanyi, watunguye benshi batari bamuzi bibaza aho yakuye iyo mico cyangwa abamutumye. Ariko rero abamuzi kuva mu busore bwe ntabwo batunguwe.
Musana Jean Luc akomoka mu karere ka Gasabo mu cyahoze ari Gikomero dore ko se umubyara yabaye Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gikomero naho nyina umubyara ni umwarimukazi kugeza uyu munsi. Ntabwo dushatse kuvuga amazina yaba babyeyi kuko ataribo bohereje umwana wabo ahubwo nabo ni ishyano ryabagwiriye. Barumiwe.
Musana yakuze ari umwana ushaka amafaranag ariko atanyurwa kuko na ba nyirasenge cyangwa ba se wabo bamuhaga akazi yarabibaga dore ko yize icungamutungo.
Ubwo yarangizaga Kaminuza, Musana yiyegereje abandi banyeshuri barokotse Jenoside bashinga umuryango cyangwa itsinda (Famille) muri GAERG nk’abanyamuryango bashya.
Musana yahawe inshingano zo kwakira no gucunga umutungo wa Famille. Muri GAERG buri famille itanga umusanzu ngarukamwaka ubafasha mu bikorwa binyuranye nko guhemba ababyaye dore ko abenshi nta miryango migari baba bafite.
Musana Jean Luc yakiraga amafaranga akayakubita umufuka. Yariye akataribwa. Musana yaje kuganirizwa abwirwa ko agomba kwishyura ayo mafaranga, magingo aya yishyuye igice. Komite ya GAERG ku rwego rw’igihugu yafashe icyemezo cyo kumuganiriza akishyura ayo mafaranga, nibwo yahisemo guhita asezera muri uwo muryango atangira no kwigaragaza mu binyamakuru avuga ko yasezeye muri FPR na GAERG.
Mu gushaka kurya akataribwa, Musana yavuniye mu biti inama z’ababyeyi be ahubwo ashaka kwihuza n’ibigarasha. Magingo aya, Musana Jean Luc ntajya iwabo aho afite se na nyina ariko ahora kwa Ingabire Victoire.
Musana yabonye ko iyo uvuze nabi u Rwanda uri mu gihugu imbere ufashwa n’ibigarasha ukabona amafaranga kandi koko niko byagenze kuko arayabona. Indi mpamvu ikomeye Ingabire Victoire amwiyegereza ni ugukoresha iturufu ry’umuntu warokotse Jenoside, berekana ko bari kumwe.
Ibi Musana Jean Luc arabikoresha cyane dore ko iyo ari mu kiganiro na Ingabire Victoire cyangwa Ntwali John Williams arenga umurongo akaba aribo bamugarura mu magambo ye.
Ese Musana yaba azi amaherezo ya Mahoro wari umuvugizi wa Ingabire Victoire?
Musana yahuye na Ingabire amufata nka nyina kandi agifite nyina w’amaraso. Ntabwo Ingabire Victoire yigeze akunda abarokotse ni ukubifotorezaho. Abasuraga Ingabire bagasangayo uwari umuvugizi we Mahoro Jean nawe warokotse Jenoside, ntabwo bamwiyumvagamo maze mu nama ntibirekure ; ikindi nuko nkuko Mahoro Jean yabitangarije inshuti ze, yahoraga abazwa na Ingabire niba aba muri DALFA koko cyangwa ari intumwa, umusore akabihakana. Nyuma Ingabire Victoire yaje gutangira gushakisha impamvu yasezerera Mahoro Jean, kuko yamucagaho abayoboke be b’abahezanguni nuko atangira kumushinja gusuzugura ngo aramushaka akamubura, kuko aba yagiye kwinywera agasembuye mu tubari.
Na Musana Jean Luc nategereze.