• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Editorial 29 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingabire Victoire yatangaje inkuru mu kinyamakuru Le Vif aho yasubiyemo amagambo ya Pasteur Bizimungu yatangaje mu mwaka wa 2004 mu kinyamakuru cya Jeune Afrique aho yavuze ko mu bihe biri imbere abahutu bazongera bakegura imipanga bagatema Abatutsi.

Aya magambo kimwe n’ibindi bikorwa byo muri PDR Ubuyanja nibyo byatumye ubutabera bukatira Pasteur Bizimungu igihano cy’imyaka 15 ahamwe n’ibyaha byo kugumura rubanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi nyuma aza kubabarirwa na Perezida Kagame.

Ingabire Victoire yabisubiyemo mu bundi buryo ariko umenyereye imvugo z’ababiba amagambo y’urwango bahita bumva icyo ashaka kuvuga. Kamere ntirara bushyitsi koko, Ingabire akomeje kuba uwo ari we nk’umusigire wa Hutu Power. Uyu muhango wabaye igihe yatorerwaga kuyobora Interahamwe na Ex FAR mu cyiswe RDR yari igamije gucyura impunzi muri 1995. 

Ingabire yatorewe uwo mwanya kuko ahuje ingengabitekerezo n’abari bamaze kurimbura Abatutsi ariko agakoresha iturufu yuko we yari hanze y’u Rwanda muri ya minsi ijana ubwo imbaga y’Abatutsi yarimburwaga. 

Ku munsi w’ejo Minisiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda igihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yamwibukije ibihe bitandukanye yagiye abiba ingengabitekerezo ya Jenoside amwibutsa ko ingengabitekerezo ya Jenoside nta mwanya ifite mu Rwanda.

Ingabire Victoire arasakuza ashaka kuganisha ku matora ya Perezida wa Repubulika aho ateza urusaku ariko nawe azi neza ko ibyaha yakoze agakatirwa bitamwemerera kuba ku rutonde, ikindi nta politiki ifite ihamye ahubwo kumva ko ari umuhutukazi bimuhagije. 

Ingabire yibwira ko arinde ?

Hari igihe Ingabire Victoire yigira intama kandi ari ikirura ashaka kwerekana ko ari umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro ahubwo ari umunyabyaha wakatiwe n’inkiko akaba ari hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y’inzego z’u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n’abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Mu minsi ishize hasohotse Itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye ariko Ingabire yahise yibasira Dr Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire yahise ajya kumbuga nkoranyambaga yibasira Dr Bizimana kuko nawe adahwema kugaragaza ingengabitekerezo yabokamye, barazwe n’ababyeyi babo. Arikose ubundi Ingabire uvuga ibyo ninde? Dusubire mu mateka;

Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe ‘Deparmehutisation’. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n’amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y’imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n’ubwo byatinze.

Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.

MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRNDD (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w’1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n’aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze ‘Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda’ (RDR) icyura “Impunzi na Demokarasi”. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.

MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n’abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n’amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.

Mu mwaka w’2003, RDR ihinduka ‘Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda’ (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza “Repubulika” cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza “Abaharanira Repubulika” mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi” ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y’abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw’Abahutu gusa kandi b’indobanure. Si na “Repubulika” na “Demokarasi” nkuko bizwi ahandi.

Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo “Impunzi” ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari ‘Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement’. Ijambo “révolutionnaire” rivamo risimburwa na “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi”, bituma MRND nshya iba ‘Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement’. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo “National” na “Développement”.

Uwo mukino w’amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y’ivangura na Jenoside unayibona aho l’Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo “Rwandaise” ahasigaye “Union” igasimburwa na “Unifiées” iza nyuma ya “Forces Democratiques” bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.

Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n’amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y’u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n’abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

2022-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Editorial 14 Apr 2022
U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Editorial 27 Feb 2018
Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Editorial 12 Jan 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru