Ingabire Victoire yatangaje inkuru mu kinyamakuru Le Vif aho yasubiyemo amagambo ya Pasteur Bizimungu yatangaje mu mwaka wa 2004 mu kinyamakuru cya Jeune Afrique aho yavuze ko mu bihe biri imbere abahutu bazongera bakegura imipanga bagatema Abatutsi.
Aya magambo kimwe n’ibindi bikorwa byo muri PDR Ubuyanja nibyo byatumye ubutabera bukatira Pasteur Bizimungu igihano cy’imyaka 15 ahamwe n’ibyaha byo kugumura rubanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi nyuma aza kubabarirwa na Perezida Kagame.
Ingabire Victoire yabisubiyemo mu bundi buryo ariko umenyereye imvugo z’ababiba amagambo y’urwango bahita bumva icyo ashaka kuvuga. Kamere ntirara bushyitsi koko, Ingabire akomeje kuba uwo ari we nk’umusigire wa Hutu Power. Uyu muhango wabaye igihe yatorerwaga kuyobora Interahamwe na Ex FAR mu cyiswe RDR yari igamije gucyura impunzi muri 1995.
Ingabire yatorewe uwo mwanya kuko ahuje ingengabitekerezo n’abari bamaze kurimbura Abatutsi ariko agakoresha iturufu yuko we yari hanze y’u Rwanda muri ya minsi ijana ubwo imbaga y’Abatutsi yarimburwaga.
Ku munsi w’ejo Minisiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda igihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yamwibukije ibihe bitandukanye yagiye abiba ingengabitekerezo ya Jenoside amwibutsa ko ingengabitekerezo ya Jenoside nta mwanya ifite mu Rwanda.
Ingabire Victoire arasakuza ashaka kuganisha ku matora ya Perezida wa Repubulika aho ateza urusaku ariko nawe azi neza ko ibyaha yakoze agakatirwa bitamwemerera kuba ku rutonde, ikindi nta politiki ifite ihamye ahubwo kumva ko ari umuhutukazi bimuhagije.
Ingabire yibwira ko arinde ?
Hari igihe Ingabire Victoire yigira intama kandi ari ikirura ashaka kwerekana ko ari umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro ahubwo ari umunyabyaha wakatiwe n’inkiko akaba ari hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.
Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y’inzego z’u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n’abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Mu minsi ishize hasohotse Itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye ariko Ingabire yahise yibasira Dr Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire yahise ajya kumbuga nkoranyambaga yibasira Dr Bizimana kuko nawe adahwema kugaragaza ingengabitekerezo yabokamye, barazwe n’ababyeyi babo. Arikose ubundi Ingabire uvuga ibyo ninde? Dusubire mu mateka;
Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe ‘Deparmehutisation’. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n’amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y’imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n’ubwo byatinze.
Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.
MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRNDD (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w’1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.
Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n’aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze ‘Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda’ (RDR) icyura “Impunzi na Demokarasi”. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.
Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.
MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n’abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n’amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.
Mu mwaka w’2003, RDR ihinduka ‘Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda’ (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza “Repubulika” cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza “Abaharanira Repubulika” mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.
Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi” ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y’abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw’Abahutu gusa kandi b’indobanure. Si na “Repubulika” na “Demokarasi” nkuko bizwi ahandi.
Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo “Impunzi” ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari ‘Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement’. Ijambo “révolutionnaire” rivamo risimburwa na “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi”, bituma MRND nshya iba ‘Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement’. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo “National” na “Développement”.
Uwo mukino w’amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y’ivangura na Jenoside unayibona aho l’Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo “Rwandaise” ahasigaye “Union” igasimburwa na “Unifiées” iza nyuma ya “Forces Democratiques” bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.
Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n’amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y’u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n’abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.