Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakomeje imyitozo mu gihugu cya Maroc, aho yitegura gukina imikino ya gishuti ibiri harimo uwo izakina na Guinea, ni imyitozo yakozwe mu gitondo habanje iyakorewe muri Gym.
Ku i Saa kumi n’ebyiri za Casablanca (19h00) ni bwo AMAVUBI yatangiye imyitozo yayo ya mbere y’umupira mu kibuga, aho yitabiriwe n’abakinnyi 21 barimo aba AS Kigali na APR FC zari mu mikino mpuzamahanga ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda.
Abakinnyi bashya mu Mavubi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu banatangaza ko bishimiye guhamagarwa mu ikipe nkuru y’u Rwanda.
Nkuko byatangajwe na FERWAFA, abahageze kandi bagakorana imyitozo na bagagenzi babo ni Fitina Omborenga,Niyomugabo Claude, Mugunga Yves bavuye Tunisia, ndetse na Emmanuel Imanishimwe, Djihad Bizimana, Ngwabije Bryan Clovis na ISHIMWE Gilbert, uyu munsi mu gitondo hagera Ntwari Fiacre wa AS Kigali wari uvuye I Huye, bose bakaba bakoze imyitozo n’abandi.
Abakinnyi batakoze imyitozo baraye nataragera mu mwiherero w’Amavubi Niyonzima Ally, Steve Rubanguka na Habimana Glen.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere Amavubi izawukina kuri uyu wa gatanu na Guinea bakazakinira n’ubundi mu gihugu cya Morocco aho baherereye kuva ku cyumweru.