• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingabire Victoire Umuhoza urambye mu butekamutwe bwo kwiyita umunyapolitiki, amaze no guhamya akarenge mu buriganya, aho ashaka kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe.

Ubu buriganya, Ingabire amaze kubufatirwamo ubugira kabiri, icyakora umugambi we ugapfuba ntacyo arageraho.

Mu minsi ishize, Ingabire yaranyonyombye agerageza gusesera mu nzego zinyuranye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, agirango yiyandikisheho ubutaka atemerewe n’amategeko.

Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyabumanga, akagari ka Kankuba, mu Murenge wa Mageragera mu Karere ka Nyarugenge,  bukaba bungana na M²  8385.17 bwagenewe guterwaho amashyamba. 

Ubundi butaka buherereye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Kankuba, umurenge wa Mageragere, bwo bukaba bungana na M²  4147.742 bwagenewe guturamo.

 Ubu butaka bwose bivugwa ko ari ubwa Dusabe Thérèse wasize ahekuye abanya Butamwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba abundabunda mu Buholandi. Ingabire rero yatetse umutwe wo kubwiyandikishaho nk’uwaburazwe n’ababyeyi, nyamara nta rupapuro na rumwe rw’irage yagaragaza.

Ubundi butekamutwe yakoze akwiye no gukurikiranwaho mu nkiko, ni uko bumwe muri buriya butaka, yabwandikishije ku mugabo we, Lin Muyizere, nawe wihishe mu Buholandi, akabeshya ko atuye mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Gacuriro,  kandi umugore we Ingabire Victoire yaramutaye mu Buholandi, dore ko ataracyifuza kubana n’uwo mugabo ugendera mu kagare kubera ubumuga.

Nyuma yo kumenya ko Ingabire Victore yatanze amakuru y’ibinyoma, abagize komite y’ubutaka banditse batesha agaciro ibyangombwa yari yahawe. 

Ingabire Arashaka icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi

Ubundi butaka Ingabire yashatse kunyanganya, buherereye mu Karere ka Ngororero, umurenge wa Ngororero, mu kagari ka Rususa. Ni ubutaka bwa sekuru Bigiyobyenda Siméon na Nyirabazungu Caritas aribo babyeyi b’umwicanyi Dusabe Thérèse, nyina wa Ingabire Voctoire. 

Ingabire ajya gutangira ubu buriganya yirengagije ko nyina Dusabe Thérèse atari we wenyine wavutse kwa Bigiyobyenda. Hari n’abandi barimo Muhayeyezu Immaculée, witabye Imana, akaba ahagarariwe n’umugabo we Claver. Abandi ni Tuyisenge Marie Goreth, Mukashaweza Consolée  ubana na Dusabe mu Buholandi, n’abandi.

Amakuru dukesha abamubeshya ngo ni amacuti ye nyamara bava iwe bakaza kubwira Rushyashya ibyahavugiwe byose, ahamya ko Ingabire ashaka aha hantu hari inzu yubatswe n’umutware Rwamuningi, ngo ahagire  icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA, irerero ry’abafite imyumvire ipfuye nk’iye, aho azajya acengereza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi bugome.

Ibi kandi Ingabire abikora nkana, abiziranyeho na nyina Dusabe, agamije kurigisa imitungo yose ishobora gufatirwa hishyurwa ibyo umujenosideri Dusabe yangije.

Birasa no gusubiramo amateka, kuko n’ubundi aha muri Ngororero hakundaga kubera inama z’abambari ba “Hutu Power” nka Léon Mugesera, Dusabe Thérèse n’ibindi bikomerezwa byateguye bikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabire Victoire Umuhoza wahereye kera ashaka aho yamenera ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda  kuva akiri muri RDR yaje kuvamo ASLIR na FDLR, ndetse akaza gushinga FDU- Inkingi  yahawe akabyiniriro ka DALFA-Umurinzi, ubu noneho ari mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe, ngo abugire indiri y’inkozi z’ibibi zigambiriye gusubiza uRwanda mu marira.

Ng’uko uko uburiganya bwa Ingabire bwatangiriye muri RDR, ALIR, FDLR, FDU-Inkingi, bukomereje muri Ngororero na Nyarugenge. 

Ubutabera bw’uRwanda nk’Igihugu cyiyemeje kugendera ku mategeko, ntibwagombye kurebera aya manyanga. Ubundi  amahano ye yose ayakora yitwikiriye isinde y’ umunyapolitiki “utavuga ruwe n’ubutegetsi”.

Ubu buriganya se nabwo ni ubwizanzure mu gutanga ibitekerezo ra?!

2022-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Ubwanditsi 16 Jan 2022
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Robot yitwa Sophia yavuze Ikinyarwanda i Kigali aho yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu baratangara
HIRYA NO HINO

Robot yitwa Sophia yavuze Ikinyarwanda i Kigali aho yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu baratangara

Ubwanditsi 15 May 2019
Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Ubwanditsi 06 Jun 2018
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe  cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 29 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru