Nyuma y’inkuru zasohotse mu binyamakuru binyuranye birimo na Rushyashya, zashyize ku Karubanda abakusanyaga ingemu yohererezwa buri kwezi Ingabire Victoire ndetse n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, Rwalinda Pierre Célestin yasariye ku mbuga nkoranyambaga arasizora. Niko bikunze kugenda ku babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo hari utunze agatoki umufatanyabikorwa wabo, bumva ubakoze ahababaza.
Bavuga ko ‘iyo uteye ibuye mu bibwana ikibwejuye ari cyo uba uhamije’. Uyu Rwalinda mwene Rukaza (wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) na Bizagwira, yisamye yasandariye kuri Twitter yiregura, nyamara nta gitangazamakuru na kimwe cyigeze kivuga amazina ye. Ariko na none ntiwamurenganya kuko ntiyari kugira agahenge kandi amabanga ya nyirabuja Ingabire yashyizwe ku karubanda. Ntiyari gushobora kwiyumanganya kandi ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa buri wese mu gukusanya ayo mafaranga.
Rwalinda ukomoka mu Gakenke, mu mwirondoro mugufi yashyize kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko ari Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi, ishyaka Ingabire yashinze akanariyobora kuva mu 2006 kugeza ubwo yatangizaga DALFA-Umurinzi ayobya uburari. Ubu ntibikiri ibanga ko Ingabire ariwe muyobozi wa FDU-Inkingi, n’ikimenyimenyi yohererezwa imisanzu na raporo y’ibikorwa, ndetse nawe akamenyesha abayoboke be ibyo akora mu Rwanda, akanatanga amabwiriza.
Burya rero ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Inkuru yaje kuba kimomo nyuma y’uko umwe mu bambari be akaba no mu itsinda: “INGEMU YOUTH CREW” (agatsiko k’urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bitabiriye inama mpuzamahanga y’Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera i Kigali. Yagize ati “Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA”.
Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n’ abayoboke ba FDU-Inkingi buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda.Ni nayo kandi yishyura ba Uwimana Agnès, Ntwari Wiliam n’ ibindi bisahiranda byabaye imizindaro ye, bititaye ku ngaruka bibagiraho cyangwa bizabagiraho.
Rwalinda benshi basigaye bita “Rwalindagiye” kubera amanjwe yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, ubu usigaye anabana n’umugore we Nyiranganizi Febronie mu Bufaransa, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga mu Bubiligi agumayo kubera ipfunwe ry’amahano se umubyara yakoze. Ni umwe mu nkingi za mwamba za FDU-Inkingi ari nayo mpamvu akorana bya hafi na Ingabire, akamuha inshingano na raporo y’ibikorwa by’iryo ngirwa shyaka mu Rwanda.
Yahisemo gusebya u Rwanda kuko nta cyakumvikanisha impamvu adatahuka. Azatahe yuhagirwe ingengabitekerezo ya Jenoside yakuye ku ziko ryo kwa Rukaza na Bizagwira, naho kuba use ari umujenosideri, icyaha ni gatozi.