• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 14 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi itangira imyitozo yitegura umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Sudani.

Ni imyiteguro y’imikino ibiri izabera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali iNyamirambo, umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo uwo kwishyura wo uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe bamaze kuhagera, aba bayobowena Djihad Bizimana, Raphael York, Steve Rubanguka, Ally Niyonzima, Ishimwe Gilbert na Muhire Kevin.

Impera z’icyumweru dushoje gisize hakinwe umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda 2022, ni imikino yakinwe uhereye  kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru, imikino 8 yabaye habonetsemo ibitego 25 byose hamwe.

Ni imikino yatangiye ikipe ya Kiyovu SC itsinda Rayon Sport ibitego 2-1, ni umukino watumye ikipe y’urucaca irara ku mwanya wa mbere w’agateganyo ndetse inuzuza imikino 7 idatsindwa na Mukeba wabo Gikundiro.

Undi mukino wabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Police FC yatsinze ikipe ya AS Kigali ikuraho agahigo k’uko iyi kipe ya Police yaherukaga gutsinda As Kigali muri 2019 ikuraho aka gahigo, ibi byanatumye iyi kipe yisanga mu makipe atatu ari ku mwanya wa gatatu kuko ubu yujuje amanota 14.

I Huye, Mukura VS yatsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 3-0, iyi ntsinzi ikaba yaraje MVS iheruka gutakaza imikino itatu harimo n’uwo yatsinzwe na Kiyovu SC na As Kigali. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye ndetse Mukura ikaba yari imaze iminsi 206 idakinira kuri Sitade ya Huye.

I Ngoma, ikipe ya Rwamagana FC yatsinze ikipe ya Marines FC 1-0, ibi byatumye ikipe ya Marines FC kugeza ubu itari yatsinda umukino n’umwe kuko imaze gutsindwa imikino itandatu inganya indi mikino 2 ikaba kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.

I Nyamirambo kuri iki cyumweru, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yaraye ibonye intsinzi y’ibitego 3-2 bya Sunrise FC, mu mukino iyi kipe ya APR FC ikaba yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 2 ya nyuma y’umukino.

Uko imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda wagenze:

Kiyovu SC 2-1 Rayon Sports

Bugesera FC 1-1 Espoir FC

Etincelles FC 3-2 Musanze FC

Rwamagana City 1-0 Marines FC

Mukura VS 3-0 Rutsiro FC

Gasogi United 2-3 Gorilla FC

Police FC 1-0 As Kigali

APR FC 3-2 Sunrise FC

2022-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Editorial 03 Oct 2024
Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Editorial 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje
Mu Mahanga

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Editorial 15 Nov 2017
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes
Mu Rwanda

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Editorial 20 Aug 2017
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete
Amakuru

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Administrator 09 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru