• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Editorial 17 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga yaraye ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship, aho abakinnyi bazahatana mu ntera ya Metero 800 muri Pisine ndetse na 5000 mu Kiyaga.

Yahagurukanye abakinnyi 5 n’Umutoza, bagiwe na;

Ishimwe Claudette: Cercle Sportif de Karongi
• Maniraguha Eloi: Mako Sharks Swimming Club
• Iradukunda Eric: Cercle Sportif de Karongi
• Dusabe Claude: Cercle Sportif de Karongi
• Neema Clemantine: Cercle Sportif de Karongi
• Niyomugabo Jackson: Umutoza

Ni imikino igiye gukinwa ku nshuro yayo ya Karindi (7), mu gihe u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro Enye (4) n’iyi ya Gatanu (5) ruzaba rwitabiriye.

Uretse iyi mikino igiye kubera muri Tanzaniya, u Rwanda kandi rwitabiriye imikino nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya mu Mwaka w’i 2019.

Gusa, bitewe n’inkubiri zitandukanye z’Icyorezo cya Covid-19, yageze mu Isi mu Mwaka w’i 2020, imikino nk’iyi yakinywe mu 2020 mu gihugu cya Tanzaniya n’i 2021muri Uganda ntabwo Ikipe y’Igihugu yabashije kuyitabira.

 Ntabwo u Rwanda rwitabira imikino nk’iyi yabereye ahandi gusa, kuko mu Mwaka w’i 2016 rwarayakiriye, ibera mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya Hoteli La Palisse.

Uretse aba bakinnyi bazaba bagiye guhatana, Bwana Bazatsinda James, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘Rwanda Swimming Federation’, nawe yajyanye n’iri tsinda, aho biteganyijwe ko azahagararira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda mu nama izahuza abayobozi b’Amashyirahamwe agize CANA ZONE 3.

Twibutse ko iyi mikino izabera kuri Pisine y’Ikipe ya Gymkhana Club, iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, mu gihugu cya Tanzaniya guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 20 Ugushyingo, 2022.

Mu gihe Ibihugu biteganyijwe ko bizitabira iyi mikino birimo; U Rwanda, Uganda, Burundi, Sudan, Eritrea na Tanzania izaba yakiriye iyi mikino.

Aka Karere ka Gatatu (3), ZONE 3, kagizwe n’Ibihugu 7 birimo; U Rwanda, Uganda, Burundi, Sudan, Eritrea, Ethiopia na Tanzania.

Biteganyijwe ko batangira guhatana kuri uyu wa Kane tariki ya 17 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2022, bakagaruka mu gihugu ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

2022-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Editorial 22 Nov 2016
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Editorial 30 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo
Amakuru

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2018
Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside
Amakuru

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Editorial 28 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru