Mu gihe Abanyekongo bahagaritse umutima kubera imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’igisirikare cya Kongo (FARDC), ba rusahuriramunduru nka Emmanuel Neretse barajwe ishinga no gukwiza ibihuha n’icengezamatwara ya Permehutu, ryuje ingengabitekerezo ya Jenoside.
Isi yose izi neza ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda (Rwandaphones), bakaba bagaragaza ko barwanira uburenganzira bwabo bambuwe nk’abenegihugu, aho bicwa uko bwije n’uko bukeye, imitungo yabo igasahurwa, n’inka zabo zigatemagurwa.
Uyu Emmanuel Neretse wari ufite ipeti rya Majoro mu gisirikari cya Habyarimana, EX-FAR. Yategetse ikigo cya gisirikari cya Kami, ayobora batayo ya mbere i Muvumba, ndetse ashingwa imyitwarire(igayitse) mu ngabo zatsinzwe, ari nazo zaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ukorera mu mashyamba ya Kongo.
Kimwe n’abandi bari abatoni ku butegetsi bwa Habyarimana, nyuma yo gukubitwa inshuro bakayabangira ingata berekeza mu yahoze ari Zaire ya Mobutu, batangiye gushaka uko bakwikuraho ikimwaro n’ipfunwe batewe n’amaraso bamennye, maze bahimba ibinyoma bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Yifashishije ibinyamakuru by’abahezanguni n’abajenosideri, Neretse arimo gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma, ahakana ko M23 ari umutwe w’ Abanyekongo, ko ngo ahubwo ari u Rwanda rwateye Kongo, akanavuga ko u Rwanda “…rwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi rugateza umutekano muke mu bihugu by’abaturanyi”.
Uretse ko n’igisirikari yize nta buhanga yigeze akigaragazamo, uyu Neretse yabaye impuguke mu bya politiki ryari, ku buryo yihandagaza agasobanura ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari yituramiye mu Bubiligi? Si umunyamateka, si umunyapolitiki kandi ntaba mu Karere ngo nibura avuge ibyo abona.
Abo mu Burengerazuba bw’Isi nibo bamuhaye umwanya yandika ingirwa bitabo zigamije guharabika Letay’u Rwanda, nyamara ari uguhuma amaso abamwumva, kandi ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bugaragarira buri wese.
Guhuza ubwo bwicanyi n’u Rwanda ni amanjwe kuko ntaho bihuriye. Uretse ko nta n’ibimenyetso aba bavuzanduru berekana, u Rwanda rwasobanuye kenshi ko nta nyungu rufite mu bibera muri Kongo. Icyakora Abanyarwanda bashobora gutabariza ikiremwamuntu kiri kwicwa urw’agashinyaguro, kuko bazi amahano yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ni ibintu buri wese ufite umutima akwiye gukora.
Emmanuel Neretse, nk’umwe mu bahoze muri Leta yarimbuye imbaga y’abarenga miliyoni, ntiyagira umutima wo gutabariza abicwa. Ni yompamvu no kubona hari igikorwa icyo ari cyo cyose ngo ubwo bwicanyi bwamaganwe kandi buhagarikwe, bimubuza amahwemo, akarara amajoro ahimba ibinyoma byatuma kitagerwaho.
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza neza ko Neretse ashobora no kuba yarataye umutwe ndetse ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, ni ukuntu yahuje u Rwanda n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015.
Ni gute ibikorwa byabereye mu Burundi, bigakorwa n’Abarundi bikanaburizwamo n’Abarundi abyitirira u Rwanda? Ese ni umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ngo nibura abe ari we uyivugiye, ko yo nta na rimwe yigeze ibitangaza cyangwa ngo binahwihwiswe?
Neretse saza neza utanduranya! Nta bushobozi ufite bwo guhuma amaso isi ngo ntibone ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda , ndetse bukagirwamo uruhare n’abajenosideri ba FDLR musangiye ubugome. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byarabananiye. Mwaratsinzwe ku manywa y’ihangu mukinafite imbaraga z’umubiri, ubu imvi zabaye uruyenzi sibwo warurwana.
Ku myaka 67 uhiritse ku isi nta cyiza wamariye Igihugu cyakubyayem nta n’icyo urwifuriza. Ese wumva uzasigira uwuhe murage ab’ aho ukomoka, i Mukingo mu Majyaruguru?
Nk’uko ntacyo byakumariye kugira uruhare mu itangizwa rya FDU-Inkingi, mugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, n’izi nkuru n’ibitabo by’ibinyoma ukomeza gusakaza ntacyo bizageraho usibye kuguheza ishyanga, ukagwa ku gasi nk’utagira gakondo.