• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yizewe arahamya ko abacancuro 100 b’Abarusiya bibumbiye mu cyitwa”WAGNER Group”, bamaze gusesekara i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyarugu, bakaba bari kumwe n’ Abafaransa 103, bahoze mu butumwa bw’ingabo z’Ubufaransa hirya no hino ku isi, ubu bakaba barabaye abacancuro.

Ni nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo muri Kongo, Gibert KABANDA yagiriye mu Burusiya muri Kanama uyu mwaka wa 2022, bikavugwa ko yagenzwaga no gushaka abacancuro bo muri icyo gihugu, ngo baze gufasha Kongo guhangana n’umutwe wa M23, none inkuru ibaye impamo.

Nyamara mu kiganiro yagiranye na Financial Times ubwo yari mu Bwongereza mu Kwakira uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yarirenze ararahira, avuga ko igihugu cye kidashobora gukorana n’abacancuro. Uyu ni wa muco w’ikinyoma wokamye ubutegetsi bwe.

Perezida Tshisekedi rero yiyambaje abacancuro kuko azi neza ko igisirikari cye nta bushobozi gifite bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Yifashishije imitwe y’abajenosideri irimo FDLR ariko biba iby’ubusa, umutwe wa M23 ukomeza kubakubita iz’akabwana. Biragaragara kandi ko ba basore n’inkumi 3.000 ngo baherutse gushyirwa mu gisirikari cya Kongo nta musaruro bitezweho, nk’uko ntawo bakuru babo bigeze batanga.

Mu guhuruza abacancuro, ubutegetsi bwa Tshisekedi busuzuguye bidasubirwaho Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afrika y’uburasirazuba,  bohereje ingabo gushakisha uko ibintu byasubira mu buryo mu burasirazuba bwa Kongo. 

Imyanzuro y’inama zabereye i Naïrobi muri Kenya na Luanda muri Angola, yasabye impande zishyamiranye kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki, nayo Perezida Tshisekedi ayihinduye ubusa, ahitamo inzira ya gisirikari kandi byaragaragaye ko ntacyo yakemura.

Mu gihe tariki 23 Ukuboza uyu mwaka umutwe wa M23 wagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Naïrobi, ubwo yarekuraga  agace ka Kibumba wari warigaruriye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwo nta kintu na kimwe burakora ngo bwerekane ubushake bwo kurangiza intambara mu mahoro ahubwo burazana abacancuro bo gusubiza ibintu irudubi. 

Leta ya Tshisekedi yakomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR, nyamara iyo myanzuro yarategekaga ko imitwe yose ishyira intwaro hasi, iy’abanyamahanga igasubira mu bihugu ikomokamo.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi bwakomeje imvugo ibiba urwango,  bituma Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko Abatusi, bakomeza kwicwa ibyabo bikomeza kwangizwa.

Gukomeza kurunda abantu bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, hasanzwe imitwe yitwara gisirikari itabarika, ni nko kumena peteroli mu muriro. Uko biyongera ni nako intwaro ziyongera mu baturage, ubugizi bwa nabi nabwo bugakaza umurego, cyane cyane ko ubutegetsi nta bushake, nta n’ubushobozi bwo gukumira ibikorwa by’urugomo. 

Ibi byose rero ni ibimenyetso byerekana ko amahoro muri kongo akiri kure nk’ukwezi, kuko na ba nyir’ibibazo bashaka ko bihoraho ubuziraherezo.

Urebe kandi, aho kwamagana Tshisekedi udashaka ko intambara irangira binyize mu nzira y’ibiganiro, kugeza ubwo aroha abacancuro mu baturage, ejo uzumva hari abahimbahimba ibirego bagereka ku Rwanda. Ibyabo byaravumbuwe ariko, icyo bagamije ni ukuyobya ubutegetsi bwa Kongo bayihisha ukuri, kugirango intambara ikomeze, abo ba rusaruriramunduru nabo bakomeze bisahurire.

2022-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Ubwanditsi 03 Nov 2020
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi
Amakuru

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024
Impinduka mu gisirikare cya Uganda
Mu Mahanga

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 06 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru