Kuva intambara ihuza umutwe wa M23 n’ingabo za Kongo yatangira muri uyu mwaka, Tshisekedi ntiyahwemye kubeshya amahanga ko ari u Rwanda rwamuteye kugirango ahishe ikibazo abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahura nacyo harimo kwicwa no guhohoterwa.
Mu ntangiriro y’iki cyumweru, abahatanira umwanya wa Perezida aribo Martin Fayulu, Matata Ponyo na Dr Denis Mukwege basohoye itangazo bahuriye hamwe bagaragaza ibibazo Perezida Tshisekedi yateje igihugu cye kuva yaba Perezida harimo , kudatsinda amatora, ruswa ikabije, icyenewabo, kwigwizaho imitungo, kubangamira uburenhganzira bwa muntu n’ibindi birego byinshi. Guhera uwo munsi ibitangazamakuru byose bikorera muri Kongo byamaze igihe biganira kuri iryo tangazo rigaragaza gutsindwa kwa Tshisekedi mu myaka ine amaze ayobora. Uwo munsi kandi Moise Katumbi wahoze ayobora intara ya Katanga yatangaje ko nawe aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu bibera ihurizo Tshisekedi.
Kugirango arebe ko bwacya kabiri, uwo munsi ku wambere tariki ya 26 Ukuboza 2022, ingabo za Kongo zasohoye itangazo ryibutse ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda yubuye imirwano. Iri tangazo ry’ingabo za Kongo FARDC ryari nko gufata agakombe k’amazi ugashaka kuzimya ishyamba ry’inzitane ryahiye.
Nyuma yo kubona ko iri tangazo nta kintu ryakoze ku gitutu kuri Tshisekedi, bazanye indi nkuru imeze nkaho ari film, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yerekanye abantu bane aho yavugaga ko ari intasi za Leta y’u Rwanda. Muri abo harimo Col Mugisha Ruyumbu Santos, wafatiwe ko ari umunyamulenge, Nshimyimana Biseruka Juvenal ukuriye Umuryango Utegamiye kuri Leta urwanya inzara muri Kasai witwa “African Health Development Organisation” ukorana n’abasuwisi. Nshimiyimana kandi yakoranye bya hafi n’umugore wa Pereizda Tshisekedi ariwe Denise Nyakeru Tshisekedi.
Undi ni umusore w’imyaka 33 Moses Mushabe wakoraga ubucuruzi abana na Nshimiyimana ariko kuko basanze muri mudasobwa ye ifoto ari mu ngandi yambaye imyenda ya gisirikari bemeje ko ari umusirikari ukomeye mu ngabo z’u Rwanda waje kuneka.
Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kugabanya umuriro wacanwe kuri Tshisekedi n’abakandida baziyamamariza uwo mwanya bamwibutsa ko yibye amatora adakwiye kwiyongeza indi manda.
Muri iki cyumweru kandi, Tshisekedi yatumije inama y’abaminisitiri aho icumi batari bemerewe kwinjira kuko ari abo kuruhande rwa Moise Katumbi aho batatu bahise begura. Abasigaye ni abo Tshisekedi yashukishije amafaranga harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula.
Mu bikorwa bya politiki kandi habay itangwa ry’amakarita y’itora aho mbarwa aribo bayabonye abandi agasohoka amasura atari ayabo. Abakongomani bakaba bemeza ko iyi ari intangiriro ko amatora atazagenda neza. Ikindi ni uko intara zegereye aho Tshisekedi avuka naho afite abayoboke zahawe amakarita menshi y’itora bivugwa ko yatangiye kwibwa ataranaba.
Ni ukubitega amaso naho ikinyoma cyo gushyira ku Rwanda ibitagenda byose muri Kongo ntaho bizamugeza. Tshisekedi wabaye Perezida atarabaye na Mayor, amaze kubona ko kuyobora igihugu bitandukanye no gutwara taxi akazi yakoraga akiba mu Bubiligi.