Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi uko umubano w’u Rwanda wifashe mu bihugu byo mu karere aho by’umwihariko yagarutse ku mubano na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; Minisitiri Biruta yemeje ko umubano utameze neza kubera impamvu zitandukanye.
Mu ipfundo ry’ikibazo ni umutekano w’u Rwanda ubangamiwe n’ingabo z’abicanyi za FDLR zikorana hafi na hafi n’ingabo za Kongo FARDC mu guteza umutekano muke w’u Rwanda ndetse n’imikoranire mu kurwanya umutwe wa M23 no guhohotera Abatutsi b’abanyekongo.
Biruta yasobanuye umuzi w’ikibazo ahereye ku mateka mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yaho. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe na Ex FAR bahungiye muri Kongo, ntibamburwa intwaro kandi batuzwa hafi n’umupaka.
Hagati ya 1994 na 1995 habaye ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare byategurirwaga mu nkambi z’impunzi mu burasirazuba bwa Congo mu birometero 15 gusa uvuye ku mupaka w’u Rwanda, byateye impagarara UNHCR iranabitangaza ariko umuryango mpuzamahanga ntiwagira icyo ubikoraho.
Nyuma hagabwe ibitero bizwi nk’intambara y’abacengezi yahitanye abantu benshi bamaze gutsindwa basubira muri Kongo. Ku ntambara y’ubu hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC-FDLR-Mai Mai ryatewe nuko interahamwe zikorana na FARDC zabagabagaho igitero zikica abatutsi b’abanyekongo abandi bagahungira mu Rwanda.
Kuva intambara ya FARDC na M23 yakubura umwaka ushize hashizweho amasezerano ya Luanda na Nairobi asaba Kongo kurwanya mu maguru mashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho nka CNRD-FLN, RUD-Urunana, na FPP-Abajyarugamba cyane ko ari izingiro ry’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.
Leta ya Kongo ikomeje kuvuga ko M23 ariyo itarubahirije amasezerano kandi ariyo yagerageje gusura inyuma ariko ku ruhande rwa Kongo nta kanunu ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Tubibutse ko dukurikije ayo masezerano FDLR yaba yarambuwe intwaro tariki ya 30 Kamena umwaka ushize.
Ku Burundi na Uganda, Minisitiri Biruta yavuzeko umubano ari wose, ko agatotsi karangiye.