• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Ubwanditsi 09 Mar 2023 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Uwo mushinga Hinga Wunguke uzakora ibikorwa bizamara igihe kingana n’imyaka itanu (2023 – 2028),ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Mutarama 2023, ukaba uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere “USAID” Hinga Wunguke izibanda ku bikorwa byayo aribyo(Kugaburira ahazaza h’ingaruka) mu turere 13, aritwo: Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, ndetse na Rutsiro.Daniel Gies, umuyobozi wa Hinga wunguke mu Rwanda yagize ati:”Twishimiye cyane gukorana n’abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bakora ku isoko kugira ngo turusheho kugera ku masoko yunguka no kongera umusaruro ku bicuruzwa na serivisi.”

N’ubwo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe abahinzi bizeye ko gukoresha ibikoresho bigezweho ndetse n’ikoranabuhanga, bizabaha ubushobozi bwo kuzamura umusaruro, bityo barusheho kwihaza mu birirwa no kongera ibiribwa bifite intungamubiri, ndetse n’inzego zose zizafatanya kugira ngo habeho impinduka zirambye zizatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.Ikaba izakorana n’inzego za Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu cyaro, ndetse n’imijyi y’u Rwanda ku bijyanye na gahunda izakorana neza mu nzego z’ubuhinzi zatoranijwe.

Binyuze muri Hinga Wunguke, bazateza imbere politiki y’ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo aho bazakorana mu bijyanye n’amasoko aho uyu mushinga uzakorera kugira ngo bagere ku buryo bunoze kandi bamenye ba rwiyemezamirimo bashobora gutuma habaho impinduka nziza mu gihe bazana ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho.

Abafatanyabikorwa b’ingenzi b’uyu mushinga wa Hinga wunguke ni Guverinoma y’u Rwanda, abikorera ki giti cyabo, amakoperative, amashyirahamwe na ba rwiyemezamirimo cyane cyane bo mu cyaro.Muri ibi bikorwa, Hinga Wunguke izakoresha agera kuri Miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika. muri ayo, asaga Miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gufasha abahinzi kubona inkunga binyuze mu bigo by’imari.

Hari kandi asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura ibijyanye no kugeza umusururo ku masoko.Muri rusange muri uyu mushinga hazakoreshwa miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwada.

Muri iyi myaka 5 (2023-2028), Hinga Wunguke izashyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kurya indyo yuzuye.

2023-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

RUSHYASHYA 20 Jun 2026
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA
IKORANABUHANGA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Ubwanditsi 03 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru