• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ibiro by’Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, byemeje ko Aloys Ndimbati yapfuye, Yari umwe mu bahunze ubutabera ba nyuma bafatwaga nka ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemejwe ko yaguye i Kirehe mu mwaka w’ 1997.

Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwakoze iperereza, buza kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda mu mpera za Kamena 1997 mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Itangazo rya IRCMT rivuga ko “nubwo uburyo urupfu rwe rwabaye bitashoboye kumenyekana kubera urujijo n’imitererere y’ubuzima muri icyo gihe, ibimenyetso byakusanyijwe n’ubushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava muri ako gace ka Gatore, ko atongeye kuboneka, kandi ko nta muntu wongeye kumuca iryera.”

Rivuga kandi ko nta bimenyetso byizewe, byemeza ko Ndimbati yaba ari muzima nyuma y’iki gihe bimaze kuboneka. Urupfu rwa Ndimbati muri icyo gihe ndetse n’ahantu rwabereye na rwo rwemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’iperereza bwikoreye.

Ndimbati, wari Umuyobozi w’iyahoze ari Komini ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, yabaga mu ishyaka rya MRND, yashiriweho na ICTR impapuro zimusabira itabwa muri yombi mu Ugushyingo 1995.

Yashinjwaga ibyaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza.Inyandiko y’ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa.

Hamwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Charles Sikubwabo na we wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z’abatutsi muri komini ya Gisovu no mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994.

Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw’ibihumbi by’Abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya HCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

IRMCT yavuze ko nubwo atazakurikiranwa, kuba hamenyekanye ko yapfuye bishobora kuba “igisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n’abahohotewe n’ibyaha bye” kuko bazumva ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b’u Rwanda.

Magingo aya, abantu babiri nibo bashakishwa hashingiwe ku mpampuro zashyizweho na ICTRR. Abo ni Charles Sikubwabo na Ryandikayo.

Kuva muri Gicurasi 2020, itsinda rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera rya IRMCT ryataye muri yombi abantu babiri mu bari barahunze. Abo barimo Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema.

Ni mu gihe abandi bane bahunze ubutabera byemejwe ko batakiriho. Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phéneas Munyarugarama na Aloys Ndimbati.

2023-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare Uhiriwe Byiza Renus yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yagiye gutangira gukinira ikipe ya Qhubeka ASSOS

Umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare Uhiriwe Byiza Renus yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yagiye gutangira gukinira ikipe ya Qhubeka ASSOS

Ubwanditsi 17 Mar 2021
Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda, kumenya kurwanira igihugu cyarwo

Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda, kumenya kurwanira igihugu cyarwo

Ubwanditsi 15 Aug 2019
Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Ubwanditsi 14 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe
INKURU NYAMUKURU

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Ubwanditsi 15 Dec 2017
I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera
UBUKUNGU

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Ubwanditsi 20 Feb 2018
U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa
POLITIKI

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

Ubwanditsi 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru