• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ibiro by’Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, byemeje ko Aloys Ndimbati yapfuye, Yari umwe mu bahunze ubutabera ba nyuma bafatwaga nka ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemejwe ko yaguye i Kirehe mu mwaka w’ 1997.

Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwakoze iperereza, buza kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda mu mpera za Kamena 1997 mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Itangazo rya IRCMT rivuga ko “nubwo uburyo urupfu rwe rwabaye bitashoboye kumenyekana kubera urujijo n’imitererere y’ubuzima muri icyo gihe, ibimenyetso byakusanyijwe n’ubushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava muri ako gace ka Gatore, ko atongeye kuboneka, kandi ko nta muntu wongeye kumuca iryera.”

Rivuga kandi ko nta bimenyetso byizewe, byemeza ko Ndimbati yaba ari muzima nyuma y’iki gihe bimaze kuboneka. Urupfu rwa Ndimbati muri icyo gihe ndetse n’ahantu rwabereye na rwo rwemejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’iperereza bwikoreye.

Ndimbati, wari Umuyobozi w’iyahoze ari Komini ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, yabaga mu ishyaka rya MRND, yashiriweho na ICTR impapuro zimusabira itabwa muri yombi mu Ugushyingo 1995.

Yashinjwaga ibyaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza.Inyandiko y’ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa.

Hamwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Charles Sikubwabo na we wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z’abatutsi muri komini ya Gisovu no mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994.

Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw’ibihumbi by’Abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya HCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

IRMCT yavuze ko nubwo atazakurikiranwa, kuba hamenyekanye ko yapfuye bishobora kuba “igisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n’abahohotewe n’ibyaha bye” kuko bazumva ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b’u Rwanda.

Magingo aya, abantu babiri nibo bashakishwa hashingiwe ku mpampuro zashyizweho na ICTRR. Abo ni Charles Sikubwabo na Ryandikayo.

Kuva muri Gicurasi 2020, itsinda rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera rya IRMCT ryataye muri yombi abantu babiri mu bari barahunze. Abo barimo Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema.

Ni mu gihe abandi bane bahunze ubutabera byemejwe ko batakiriho. Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phéneas Munyarugarama na Aloys Ndimbati.

2023-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 15 Feb 2025
Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA

Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ubwanditsi 29 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose
POLITIKI

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League
Amakuru

Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Ubwanditsi 03 Jan 2022
Dr Frank Habineza  arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo
POLITIKI

Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Ubwanditsi 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru