• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Editorial 30 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nubwo Namibia ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu karere k’Afrika y’Amajyepfo, SADC, Perezida wayo Hage Geingob yatangaje ko nta musirikari wa Namibia uzajya mu butumwa bwa SADC muri Kongo-Kinshasa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’aho muri Namibia, New Era Live, mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yagezaga ku baturage ijambo risoza umwaka, Perezida Geingob yavuze ko nubwo SADC yemereye Perezida Tshisekedi kumwoherrereza abasirikari 500 ngo bo kumufasha kurwanya umutwe wa M23, igihugu cye kititeguye kohereza ingabo kuri urwo rugamba, icyakora ngo Namibia ibishoboye yazatanga inkunga y’amafaranga.

Ubwo yakomozaga ku iyirukanwa ry’ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zari zimaze umwaka zishakisha amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, mu mvugo ijimije, Perezida wa Namibia yabaye nk’ucyurira abategetsi ba Kongo basa n’abatazi icyo bashaka, kuko bahinduranya abafatanyabikorwa bitewe n’uko baramutse.

Perezida Hage Geingob yahishuye kandi ko icyemezo cyo kutohereza ingabo za Namibia muri Kongo, ndetse n’izindi nzira zakoreshwa mu kugarura umutekano muri icyo gihugu, byombi yabiganiriyeho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, nawe wakunze kugaragaza ko ibibazo bya Kongo byarangizwa n’inzira y’ibiganiro.

Umugambi wo kohereza ingabo za SADC muri Kongo watangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 04 z’uku kwezi, Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango bongera gushimangira uwo mugambi.
Igitangaje ariko, nta gihe ntarengwa cyigeze gishyirwaho ngo ayo masezerano abe yatangiye gushyirwa mu bikorwa, abasesenguzi bakaba bemeza ko byinshi mu bihugu bya SADC biseta ibirenge, kuko bitumva impamvu nyakuri yo kwivanga mu bibazo bireba Abakongomani ubwabo.

Ikindi cyaba gitera impungennge benshi mu banyamuryango ba SADC, ni uburyo ingabo zabo zizakorana n’imitwe isaga 250 yitwaje intwaro, kandi hafi ya yose ikaba yarashinzwe cyangwa ikorana na Leta ya Kongo.

Ese ibyananiye ingabo za Loni zari zimaze imyaka 23 aho muri Kongo, zikoresha amamiliyoni atabarika y’amadolari, byakorohera SADC itihagije mu mikoro, ndetse yanananiwe kurangiza ibibazo by’umutekano byashegeshe bamwe mu banyamuryango bayo?

Abakurikiranira hafi akajagari karanze Kongo kuva icyo gihugu cyabona”ubwigenge”, batangazwa n’ukuntu Abanyekongo bahora bategereje ko abanyamahanga baza kubamenera amaraso, aho kwishakamo ibisubizo biberanye n’ibibazo byabo bya politiki.

Aho kubaka igisirikari n’izindi nzego z’umutekano zishoboye kurengera ubusugire bw’igihugu, abategetsi ba Kongo baranzwe no kwiyuzuriza ibifu, bibwira ko hari umuturage wo mu kindi gihugu witeguye kubapfira.

Namibia ikuriye Tshisekedi inzira ku murima, ariko ngo aracyategereje amakiriro kuri Afrika y’Epfo, bivugwa ko Perezida wayo ari umwe baguye mu mutego wa Kinshasa, ibeshya ko ibibazo byayo ibiterwa n’uRwanda.

2023-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Editorial 25 Jan 2022
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Editorial 04 Jul 2018
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese igitutu cya Rudasingwa  kuri Kayumba cyaba  aricyo gitumye  atanga ubuhamya bumugira umwere ?
ITOHOZA

Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Editorial 05 Nov 2016
Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika
Amakuru

Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Editorial 06 Oct 2022
RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora
POLITIKI

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora

Editorial 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru