• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024 hafi isi yose yifatanyaga n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Burundi ni kimwe mu bihugu bike byifashe, byanga kugira ubutumwa bitanga bwo gufata Abanyarwanda mu mugongo.

Abasesenguzi mu bya politiki, barimo n’Abarundi, bagaye iyi myitwarire y’abategetsi b’u Burundi, kuko, n’ubwo ibihugu byombi byaba bifite ibyo bitumvikanaho, ntabwo bari kwirengagiza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa abatuye isi yose, kuyamagana rero bikaba ari inshingano za buri wese ushyira mu gaciro.

Byongeye, “umuturanyi ni umuzimyamuriro”, nk’uko bizwi mu muco u Rwanda n’u Burundi bisangiye. Ntitwiriwe tuvuga ko uyu mugani u Rwanda rwanawushyize mu bikorwa, ubwo muw’2013 rwatabaranaga ingoga, rukajya kuzimya isoko rya Bujumbura ryagurumanaga.

Abategetsi b’u Burundi birengagije ko ibyago by’umuturanyi biba ari ibyawe, kumutabara no kumwihanganisha bikaba mu by’ukuri ari ukumuguriza. Ushobora kudakunda umututsi rwose. Icyakora kwirengagiza Jenoside yamukorewe, bigusanisha cyane na bene kuyikora.

Ntituvuze ko abategetsi b’u Burundi bishimiye ibyago by’umuturanyi, nubwo bizwi ko hari abari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwabishidikanyaho yareba ibaruwa (y’ibanga ariko dufitiye kopi), Perezida Evariste Ndayishimiye yandikiye Minisitiri w’Intebe tariki 06/07/2022, asaba ko haba ubwitonzi mu gusaba ihererekanya ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi, kuko muri CNDD-FDD na FRODEBU harimo abarwanashyaka benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yandika iyi baruwa, Perezida Ndayishimiye yirindaga kwikora mu nda!

Mu gihe Loni yemeje ko mu gusobanura ibyabaye mu Rwanda muw’1994, hakoreshwa imvugo”JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI”, ndetse ubu ku isi yose ikaba ariyo mvugo idakuka, ibyegera bya Perezida Ndayishimiye byo biracyakoresha nkana imvugo iteza urujijo. Urugero ni nk’inyandiko Ambasaderi Willy Nyamitwe yashyize ku rubuga rwa X, aho avuga” JENOSIDE YO MU RWANDA”, imvugo asangiye n’abajenosideri n’abandi babari inyuma, igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Ibi byose ariko ntibitunguranye ku muntu ukurikirana ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari. Niba se Perezida Ndayishimiye yarohereje abasirikari b’u Burundi gufasha Leta ya Tshisekedi n’abajenosideri bo muri FDLR gutsemba Abatutsi bo muri Kongo, ni hehe handi abahishe ?

Iyi myitwarire itakijyanye n’igihe y’abayoboke ba CNDD-FDD, iragaragaza rya rondabwoko ryabagize imbata. Baribeshya ko ibafasha kwigarurira imitima y’abo bita “rubanda nyamwinshi”, batazi ko ushyigikira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

2024-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira

Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira

Ubwanditsi 10 Jan 2019
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 31 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga 10  akomeye mu gushinga Urugo
HIRYA NO HINO

Amabanga 10 akomeye mu gushinga Urugo

Ubwanditsi 25 Feb 2017
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda
Amakuru

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside
Amakuru

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru