Ubwo shampiyona y’u Rwanda yakomezaga mu mpera z’icyumweru gishize, hakinwa umunsi wa 27 wasize amakipe yo mu ntara y’i Burasirazuba akomeje kugana habi.
Ayo ni ikipe ya Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports ibitego 2-1, byatsinzwe na Ngendahimana Eric na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Charles Bbale.
Indi ni ikipe ga Surise FC yo mu karere ka Nyagatare yo yatsinzwe na Gasogi united ibitego 3-0, umukino wakinwe kuri Kigali Pele Stadium ubwo hari kuwa gatanu.
Ikipe yo mu karere ka Ngoma ya Etoile de l’Est yo yatsinze ikipe y’Amagaju igitego kimwe ku busa ariko ntibyagira icyo biyifasha kuko kugeza ubu irabarizwa ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n’amanota 25.
Mu byukuri aya makipe akomeje kutitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda ibura iminsi itatu ya shampiyona ngo irangire, abiri muriyo ashobora kuzisanga akina ikiciro cya kabiri cy’umwaka utaha.
Ibi kugirango ngo bihinduke ni uko ubuyobozi bw’aya makipe bakoresha imbaraga zose bagatsinda imikino isigaye bagategereza andi bahanganye uko azitwara.
Gusa kugeza ubu nk’ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare yamaze gutangaza ko umutoza mukuru wabo Jackson Mayanya ko adahari
Binyuze kuri X yahoze yitwa Twitter, bashyize hanze itangazo rigira riti “Kubera impamvu z’umuryango, umutoza mukuru Jackson MAYANJA yagiye mu gihugu cya Uganda, inshingano zasigaranywe n’abatoza bungirije.”
Kugeza ubu Sunrise FC iri kimwanya wa 14 n’amanota 26, irakurikirwa na Bugesera FC na Etoile de l’Est zinganya amanota 25.