Rushyashya yabagaragarije kenshi ko RNC ya Kayumba Nyamwasa ari umutwe w’ibyihebe, isi yose ikwiye guhagurukira kuko ari umwanzi rusange, bamwe barabikerensa, none dore ba nyirubwite bivuyemo nk’inopfu, bivugira ku mugaragaro ko bagiye kwimurira ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu byinshi, ngo kugirango berekane “akababaro” kabo!
Kuwa kabiri tariki 11 Kamena 2024, ibigarasha Kayumba Rugema na Serge Ndayizeye, abateruzi b’ibibindi ba Kayumba Nyamwasa, bumvikanye kuri radiyo” Itahuka”, umuzindaro bamamarizaho ubugome n’ubugambanyi, bivugira ngo ” opozisiyo nyarwanda igiye kwimurira intambara mu bihugu by’amahanga, kuko aribwo ibyo bihugu bizumva akarengane k’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame”.
Burya koko igisiga cy’urwara runini cyimena inda! Mu gihe hari benshi bibwiraga ko aba bantu ari agatsiko k’ibisahiranda gusa, byirirwa bisebanya ngo byibonere amaramuko, ubu noneho isi yose, by’umwihariko ibihugu bibacumbikiye, byiboneye ko “abashyitsi babyo” atari ingorwa, impunzi zisanzwe cyangwa “impirimbanyi za demokarasi” nk’uko biyita, ko ahubwo ari ba Oussama bin Laden b’Abanyarwanda.
N’ikimenyimenyi, Rugema na Ndayizeye bahishuye ko bagiye kwitwara nk’umutwe w’intagondwa za Hamas zibasira inyungu za Israel aho ziri hose, ngo kuko byatumye ibibazo bya Palestina bimenyekana.
Izo mburamumaro zashyize ahabona ibyo Nyamwasa n’ibindi byihebe bitekereza bucece, zivuga ko mu bugome bimirije imbere harimo no “guca imitwe intumwa z’u Rwanda mu mahanga, maze iyo mitwe ikajugunywa ku mihanda n’ahandi hantu nyabagendwa”!
Twebwe abazi RNC n’ibindi byihebe nkayo, ntacyadutungura abo bagome baramutse bagerageje gukora aya mahano, mu gihe twibuka ibisasu abambari ba Kayumba Nyamwasa bateye hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2013, bigahitana inzirakarengane nyinshi, izindi zikahakomerekera, ndetse abafatiwe muri ibyo bikorwa by’iterabwoba bakaba barivugiye ko ari intumwa za RNC n’umufatanyabikorwa wayo FDLR.
Ariko kuki akaga Kongo yakuye mu gucumbikira no gukorana n’abajenosideri none bakaba bagiye kuyimaraho abaturage, katabera isomo n’ibindi bihugu bicumbikiye abayoboke ba RNC, FLN, FDU/ FDLR, n’indi mitwe y’inkoramaraso?
Niba ibyo bihugu bidafashe ingamba zikarishye zo kuburizamo imigambi mibisha aba bagizi ba nabi bishyiriye ahabona, zirimo no kubirukana ku butaka bwabyo, bizabona ko uhishira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.