Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko abanyamahanga bibwira ko kumutora 100% ari ikimenyetso cy’uko nta demokarasi iba mu Rwanda bafite imyumvire irimo ubujiji.
Ni ijambo yavugiye mu Karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 24 Kamena 2024.
Kagame uyobora u Rwanda kuva muri Mata 2000, yabwiye abaturage bateraniye muri Ngororero ko nibamutora, bazaba bahisemo gukomeza inzira y’iterambere buri wese agiramo uruhare.
Ati “Uyu munsi na tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira n’abayobozi mufatanya iyo nzira. Dufite guhitamo ibintu bibiri, abadepite hanyuma n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda.”
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017, Kagame yagize amajwi 98,79%. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abo mu mashyaka umunani amushyigikiye bagaragaza ko bifuza mu matora ya 2024 yazagira amajwi 100%. Ibi bishimangirwa n’ibyapa bigaragara mu bikorwa byo kwamamaza.
Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko hari abatajya bumva ko umukandida wo mu Rwanda yagira amajwi 100%, kuko ngo ntibyaba ari demokarasi.
Yasobanuye ko ibi babiterwa n’uko mu bihugu byabo hari n’abatsindira amatora kuri 15%.
Yagize ati “Hari abatajya batwumva rero, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavugaga ngo 100%, hari abantu bumva ko 100% atari demokarasi kandi bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora itariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe, twe dukora ibitureba. Ngo ‘100% ariko ishoboka ite?’, ngo ‘Ubwo nta demokarasi ihari.’ Hari uwo nabajije ejo bundi ‘ariko abayoborwa na 15%, iyo ni demokarasi gute’?”
Kagame yakomeje ahamya ko mu mitekerereze y’abatemera ko mu Rwanda hari demokarasi haba harimo n’ubujiji.
Ati “Hari benshi batorwa, bakavamo babonye 15% ndetse n’ababatoye ari nka 30% cyangwa 40% y’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Gute se? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko harimo n’ubujiji.”
Abaturage bateraniye i Ngororero babwiye Kagame ko abanenga demokarasi y’u Rwanda bakwiye kuza bakarwigiraho, bati “Bazaze bige!”, na we abasubiza ati “Ubwo murabatumiye, ntabwo nirirwa nongeraho. Rero twe dukomeze inzira yacu. Twe tuzi aho tuva, tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize. Ibya mbere yaho byo sinirirwa mbivuga. Ni na cyo cyatumye iby’imyaka 30 ishize biba. Ibyo ntabwo nirirwa mbisubiramo, twe turareba imbere.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimangiye ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize byivugira, kandi ko bakwiye gukomeza urugendo ruganisha u Rwanda aheza kurushaho.
Ati “Birivugira. Turakomeza iyo nzira, twiyubake. Abanyarwanda ndetse bisa nk’ahandi muri Afurika, hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, ko tugomba kubaho mu mwiryane, ko mbese dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa. Ariko burya, abo bandi bagutunga, Imana yakuremye yagutunga, ariko njye ndiho ndashakisha hagati aho, kuki baba abandi, bakaba Imana gusa, twebwe turi he? Natwe tugomba kwitunga ariko.”
Paul Kagame yavuze ko ari nubwo Abanyarwanda bafashwa n’abandi, bakanasenga Imana kugira ngo ibafashe, na bo baba bakwiye kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Ati “Ariko Imana na yo tujye tuyifasha, yibuke ugerageza kuko yaduhaye byose.”
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, bitazigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Kagame yibukije abaturage ko byigeze kubaho ko Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangirwa gutaha.
Ibi byabaye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, wabwiye Abanyarwanda babaga muri Uganda ko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi, bityo ko uwakongeramo andi, ashobora kumeneka.
Politiki ya Habyarimana yo kwangira Abanyarwanda gutaha ni imwe mu mpamvu zatumye ingabo za RPA Inkotanyi zabaga muri Uganda zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, zigera ku ntsinzi muri Nyakanga 1994.
Kuva RPA ifashe ubutegetsi, Abanyarwanda benshi bari barahunze baratashye, bifatanya n’abandi kubaka iki gihugu cyari cyarangiritse mu mfuruka zitandukanye. Abazi amateka y’u Rwanda bahamya neza ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bageze ku iterambere amahanga atatekerezaga ko bageraho.
Kagame yabwiye abateraniye mu Karere ka Muhanga ko nubwo u Rwanda ari ruto ku ikarita, atari ruto byo kutabamo Abanyarwanda, bityo ko muri iki gihe nta muntu ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kurubamo.
Yagize ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bakwirwe mu Rwanda, bakwiye gukorera hamwe, bagakora ibigezweho kandi bakabikora neza.
Ati “Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”
Yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byo umuryango FPR Inkotanyi uharanira, abasaba kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo bazakomereze hamwe urugendo rwo kubaka u Rwanda.