• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Ubwanditsi 31 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Muri Mutarama uyu mwaka, Urukiko Rukuru rwirengagije ibimenyetso by’ubushinjacysha, maze rugira umwere Wenceslas Twagirayezu, icyemezo cyari cyatonetse imitima y’abo uyu mwicanyi yarimburiye imiryango ndetse n’abazi neza amahano Twagirayezu yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byo urwo rukiko rwari rwashingiweho rurekura Wenceslas Twagirayezu, harimo kuba yaravugaga ko hagati ya Mata na Nyakanga 1994 atari mu Rwanda, ngo kuko yari yarahungiye muri Zayire( ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).

Ubushinjacyaha bwihutiye kujurira, bwerekana ko uretse amakosa mu gusesengura imvugo z’abatangabuhamya, Urukiko Rukuru rutanahaye agaciro ibimenyetso byabwo, birimo kuba, ubwo Twagirayezu yasabaga ubuhungiro muri Danmark, ubwe yaribwiriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri icyo gihugu, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Rwanda.

Byongeye kandi, uregwa ntiyigeze yerekana impapuro z’inzira zitangwa na Leta, zerekana ko muri icyo gihe avuga, yari yarasohotse mu Rwanda koko.

Ibyo byose rero nibyo Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwashingiyeho, maze rwemeza ko Wenceslas Twagirayezu yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.

Mu mwaka wa 2018, nibwo inkiko zo muri Danmark zohereje Wenceslas Twagirayezu kuburanira mu Rwanda, ubwo hari hamaze kugaragazwa ibimenyetso bimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujenosideri w’imyaka 56 yahoze ari umwarimu, akaba yaramenyekanye cyane muri Gisenyi nk’umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka CDR. Aregwa uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe ahantu hanyuranye muri Gisenyi, by’umwihariko ku Nyungo, kuri Saint-Fidèle, kuri Paruwasi ya Busasamana, aho bari barise” commune rouge”, n’ahandi henshi.

Abarokotse ubwicanyi bwa Wenceslas Twagirayezu twavuganye, barahamya ko igifungo cy’imyaka 20 gusa yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha yakoze, ko ariko icy’ingenzi ari uko yahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba ari n’urugero rwiza no ku bandi bajenosideri bakibeshya ko bazacika ukuboko k’ ubutabera.

2024-07-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria

Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Ubwanditsi 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Ubwanditsi 03 Sep 2025
U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa
POLITIKI

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Ubwanditsi 14 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru