Muri Mutarama uyu mwaka, Urukiko Rukuru rwirengagije ibimenyetso by’ubushinjacysha, maze rugira umwere Wenceslas Twagirayezu, icyemezo cyari cyatonetse imitima y’abo uyu mwicanyi yarimburiye imiryango ndetse n’abazi neza amahano Twagirayezu yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byo urwo rukiko rwari rwashingiweho rurekura Wenceslas Twagirayezu, harimo kuba yaravugaga ko hagati ya Mata na Nyakanga 1994 atari mu Rwanda, ngo kuko yari yarahungiye muri Zayire( ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).
Ubushinjacyaha bwihutiye kujurira, bwerekana ko uretse amakosa mu gusesengura imvugo z’abatangabuhamya, Urukiko Rukuru rutanahaye agaciro ibimenyetso byabwo, birimo kuba, ubwo Twagirayezu yasabaga ubuhungiro muri Danmark, ubwe yaribwiriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri icyo gihugu, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Rwanda.
Byongeye kandi, uregwa ntiyigeze yerekana impapuro z’inzira zitangwa na Leta, zerekana ko muri icyo gihe avuga, yari yarasohotse mu Rwanda koko.
Ibyo byose rero nibyo Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwashingiyeho, maze rwemeza ko Wenceslas Twagirayezu yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.
Mu mwaka wa 2018, nibwo inkiko zo muri Danmark zohereje Wenceslas Twagirayezu kuburanira mu Rwanda, ubwo hari hamaze kugaragazwa ibimenyetso bimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mujenosideri w’imyaka 56 yahoze ari umwarimu, akaba yaramenyekanye cyane muri Gisenyi nk’umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka CDR. Aregwa uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe ahantu hanyuranye muri Gisenyi, by’umwihariko ku Nyungo, kuri Saint-Fidèle, kuri Paruwasi ya Busasamana, aho bari barise” commune rouge”, n’ahandi henshi.
Abarokotse ubwicanyi bwa Wenceslas Twagirayezu twavuganye, barahamya ko igifungo cy’imyaka 20 gusa yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha yakoze, ko ariko icy’ingenzi ari uko yahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba ari n’urugero rwiza no ku bandi bajenosideri bakibeshya ko bazacika ukuboko k’ ubutabera.