• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Editorial 24 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihugu nk’u Rwanda cyiganjemo abemera Kristu, Noheli yizihizwa mu byishimo byinshi, kuko ari umunsi ubibutsa ivuka rya Yezu Kristu (cyangwa Yesu Kristo bitewe n’idini), “umwana w’Imana wavukiye kudukiza ibyaha”.

Nyamara hari n’abo iyi tariki ya 25 Ukuboza yibutsa amateka ashaririye, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w’1963, biciwe imiryango, abacitse ku icumu bakameneshwa mu byabo, bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni icyo bibuka nka “Noheli y’amaraso”.

1963-2024 rero, imyaka 61 irashize hibukwa inzirakarengane zishwe n’ubutegetsi bwa Parmehutu, bwari burangajwe imbere na Perezida Gerigori Kayibanda. Iyo tariki yasigaye mu mitwe ya benshi kuko hizihizwa Noheli, ariko mu by’ukuri amateka yerekana ko na mbere ndetse na nyuma y’iyo tariki ya 25/12/1963 Abatutsi bicwaga umusubizo, inka zabo ziribwa, inzu zabo zitwikwa ku manywa y’ihangu.

Abatangabuhamya barimo n’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko abo Batutsi bahigwaga bukware bitwa” ibyitso by’inyenzi”, zari zaratangiye kugaba ibitero mu Rwanda ngo zisubize Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu mahanga, uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ibitabo n’ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri ayo mateka, birimo nka Témoigngages chrétiens, Le Monde, Les Temps modernes, Le Figaro n’ibindi byinshi, bivuga ko Perezida Kayibanda n’ibyegera bye baba baratoranyije Perefegitura ya Gikongoro ngo ikorerwemo ubwo bwicanyi bwafatwaga nko “guha gasopo Inyenzi n’ibyitso byazo”, kuko icyo gihe yari ituwe n’Abatutsi benshi.

Bigizwemo uruhare rukomeye na Yohani Batista Rwasibo wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Andreya Nkeramugaba wari Perefe wa Gikongoro, imibare yakusanyijwe n’ababyiboneye, yerekana ko nko mu Cyanika honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine( 14.000), naho i Kaduha hicwa abatari munsi y’ibihumbi birindwi(7.000). Ni ukuvuga ko, utiriwe ubarura abiciwe ahandi, aho habiri honyine haguye abarenga ibihumbi makumyabiri na kimwe(21.000)! Abataratwikiwe mu nzu baratemaguwe, abandi bo mu makomini nka Rukondo, Musebeya, Muko n’ayandi, barohwa mu mugezi wa Mwogo bahambiriye amaboko n’amaguru ngo batabasha kwirwanaho.

Ubuhamya buvuga ko abashoboye kurokoka babifashijwemo n’ abagiraneza bake, barimo nyakwigendera Padiri Stanislas de Jamblinne wabaga muri Paruwasi ya Cyanila( Imana imuhe iruhuko ridashira), akaba yarakoze uko ashoboye mu guhisha no gutabariza inkirirahato.

Nubwo havugwa cyane Gikongoro ariko, ntawakwirengagiza ko n’ahandi habaye” Noheli y’amaraso”. Urugero ni nko muri Kibuye hategekwaga na Esdras Mpamo, muri Cyangugu ya Raphael Ngirabatware, Gitarama, Kibungo, Gisenyi n’ahandi abatutsi bagiye bicwa urubozo, bakajugunywa mu byobo rusange.

” Noheli y’amaraso” yamenyekanye no mu mahanga, ndetse abahanga batangira kuyita” jenoside ikorerwa Abatutsi”, nyuma gato y’iyari imaze gukorerwa Abayahudi.

Ubutegetsi bwa Kayibanda bubigiriwemo inama n’ abarimo Musenyeri Andreya Perraudin, bagerageje gusibanganya ibimenyetso. Ni muri urwo rwego Parmehutu yohereje intumwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, ngo basobanure ko Abatutsi ari bo “nyirabayazana” b’ibyababayeho, kuko benewabo bateye uRwanda. Umwe mu bahirimbanye mu gukwiza ubwo butumwa, ni Anastase Makuza, wari Perezida w’Inteko- nshingamategeko, akaba yaravugiye mu Bufaransa ko ” Abatutsi b’abiyahuzi ari bo bizize”.

Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byihutiye kumva cyane “Inkuru Nziza” y’ivuka rya Yezu Kristu, n’ubu biracyagorana kumva uko abo bantu ari bo batahwemye kwirara mu bavandimwe babo, bakabica nabi kandi imyaka myinshi, nyamara barigishijwe ivanjiri isaba kwirinda imyitwarire ya Gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

“Noheli y’amaraso” yerekezaga kuri rirangiza, Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994. Ibihumbi n’ibihumbi byiciwe mu biliziya, byishwe n’abakristu ndetse hamwe na hamwe bafatanyije n’abapadiri n’ababikira. Ibi bikwiye kudutera kwibaza niba koko Abanyarwanda dufata Noheli nk’umwanya wo gutera ikirenge mu cya Kristu wavukiye kuducungura, cyangwa ahubwo niba udakwiye kutubera umwanya wo kutwibutsa ko abenshi twagomeye Imana n’abantu.

Yezu Kristu se koko yavukira mu mitima y’inkoramaraso, n’ubu zanze kwicuza no kunamura icumu?

2024-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Editorial 11 Jul 2021
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira  Igihugu  yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Editorial 27 Mar 2017
Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Editorial 14 Feb 2018
Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Editorial 21 Jan 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru