• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’igihano cyo kwicwa Leta ya Kongo iherutse guha inzererezi bita” kuluna” aho muri Kongo(twagereranya na mayibobo mu Rwanda), isi yose ikomeje kwamagana icyo gikorwa cyafashwe nk’icya kinyanyamanswa, dore ko abasesenguzi basanga ari kimwe mu bibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

Mu gihe kitageze ku kwezi uhereye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, abasore n’inkumi 172 bahamijwe ibyaha byo kwica, gukomeretsa, kwiba n’ibindi byaha byazengereje abatuye mu mujyi minini ya Kongo, bajyanwa ahitwa Angenga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu, ari naho biciwe, nk’uko byanemejwe na Constant Mutamba, Minisitiri w’Ubucamanza aho muri Kongo.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo( CENCO) ni rimwe mu mashyirahamwe yamaganye ubwo bunyamanswa, cyane cyane ko iyobokamana ryemera ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima.

By’umwihariko, umwe mu bakaridinali bavuga rikijyana muri Kongo, asanga “niba igisubizo cyari ukwica abanyabyaha, aho kwica Kuluna (mayibobo zo mu muhanda), hagombye gupfa kuluna ziri mu butegetsi bwa Kongo, kuko ari zo nyinshi, kandi zigejeje igihugu aharindimuka[kurusha inzererezi zishikuza abantu amasakoshi na telefoni].

Uwo mukaridinali usanzwe wamagana ku mugaragaro amahano y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko politiki yaboze ahubwo ari yo ntandaro y’ivuka rya kuluna n’abandi banyarugomo, kuko yateje ubukene muri rubanda, yimika ubusahuzi, ruswa, akarengane n’umuco wo kudahana, bituma abaturage batagifite icyizere cyo kubaho, bishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo babashe kurenza umunsi.

Uyu musaza wubashywe cyane muri Kongo, avuga ko kwica Kuluna usize icyatumye zibaho, ni ukuvuga abategetsi babi, ari ikindi kimenyetso cy’uko Tshisekedi akinga abaturage ibikariko mu maso, ngo batabona ko adashoboye kuyobora igihugu. Ati:” Tshisekedi ashobora kwica kuluna ijana zo mu muhanda, ariko nakomeza gushyira ku ibere kuluna z’abanyapolitiki, ejo hazavuka kuluna igihumbi, ndetse zirengeje ubukana iza mbere”.

Koko rero abasesenguzi banyuranye basanga kwica izi nzererezi n’abandi Leta ishaka kwikiza, bidahagije mu kubonera umuti ibibazo by’ingutu byashegeshe Kongo. Bose barahuriza ku ngingo y’uko Abakongomani bakwiye kwicarana, bagasasa inzobe, bagacukumbura imizi y’ibibazo, bagamije kubishakira ibisubizo birambye.

2025-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Ubwanditsi 01 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe
Mu Mahanga

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018
Benshi barakajwe n’uburyo itangazamakuru ryahangayikiye Oprah Winfrey mu mpanuka y’ibyondo yahitanye 13
HIRYA NO HINO

Benshi barakajwe n’uburyo itangazamakuru ryahangayikiye Oprah Winfrey mu mpanuka y’ibyondo yahitanye 13

Ubwanditsi 20 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru