• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubuyobozi bwa Arsenal bwanze guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y’imikoranire bufitanye n’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Arsenal, bwanze guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y’imikoranire bufitanye n’u Rwanda.

Minisitiri Kayikwamba amaze iminsi mu Burayi azenguruka ibihugu n’amasosiyete y’ubucuruzi akomeye mu icengezamatwara ku ntambara ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC), FDLR, Wazalendo, abacanshuro, ingabo z’u Burundi, SAMIRDC n’abandi barwanamo na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bikoresho n’ingabo ariko u Rwanda mu bihe bitandukanye rwarabihakanye rugaragaza n’ibimenyetso bifatika by’uko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ku rundi ruhande u Rwanda rushinja Guverinoma ya RDC gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abacanshuro mu ntambara yo kwica abaturage b’igihugu cyayo n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mbere yo guhaguruka iwabo yasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko bamwima amatwi.

Ati “Twasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko ntibigeze batuvugisha, nta gisubizo twigeze duhabwa. Uko bigaragara ntibakeneye guhura natwe.”

Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse ni yo kipe yo mu Bwongereza ifite abafana benshi muri Afurika ikaba no mu zikurikiranwa na benshi ku Isi.

Mbere yo kujya mu Bwongereza, RDC yari yasabye Arsenal guhagarika amasezerano y’ubufatanye yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ukudaha agaciro ubusabe bwa RDC ku byerekeye amasezerano y’imikoranire hagati ya Arsenal n’u Rwanda kugeza ubwo Guverinoma yivamo ikavuga ko yasuzuguritse imbere y’ikipe ya Arsenal bigaragaza ko ikinyoma kidashobora gutsinda ukuri.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yari abajijwe n’umunyamakuru wa CNN icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

RDC imaze imyaka irenga ibiri isaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ariko ikamera nk’ivomera mu kiva.

Perezida Kagame ubwo yari mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’Umutekano ku wa 14 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma n’ibindi iyo biza kuba umuti w’ikibazo kiba kitaranabayeho.

Ati “Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kudakorwa n’ikimwaro byari gukemura iki kibazo cyakabaye cyarakemutse kera. Ntitwakabaye twarahuye n’iki kibazo. Hari abantu babeshya batanafite impamvu.”

Yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwa RDC bukwiye kumva ko bufite inshingano zo gukemura ibibazo byabo aho kubyegeka ku bandi no kumva ko ibisubizo bizava ahandi.

Kugeza ubu umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomereza mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Bukavu.

IGIHE.COM

2025-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Ubwanditsi 10 Jan 2023
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Ubwanditsi 04 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania
POLITIKI

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru